Byatangajwe ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu y’abahuza mu bwishingizi (agents) ba BK Insurance ku wa 28 Kanama 2026.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi no Kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yagaragaje ko aya mahugurwa akorwa buri gihembwe cy’ihinga kugira ngo bongere babahugure ku bwishingizi buri muri BK Insurance, ivugururwa rishobora kuba ryabayeho ndetse bamenye n’ibibazo aba bahuza bahura na byo.
Ati “Bidufasha kandi kumenya aho duhagaze mu birebana n’imibare n’intego tuba dufite yo kurangiza umwaka, kugira ngo turebe aho tugeze niba turi aho twakagombye kuba turi, cyangwa niba turi inyuma. Ibyo bidufasha kumenya niba hari n’imbogamizi bahuye na zo mu gihe gitambutse no kureba icyo twazikoraho.”
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubwishingizi bw’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Amashami ya BK insurance, Eric Ntaganira, yagaragaje ko guhugura abahuza mu by’ubwishingizi bituma bagira ubumenyi bufasha kumvisha abaturage akamaro ko kwishingira ibihingwa n’amatungo yabo.
Ati “Iyo urebye nk’ubu, 55% by’abahinzi n’abarozi bafite ubwishingizi muri BK Insurance. Mu bworozi gusa abasaga 64% bafata ubwishingizi bw’amatungo muri BK insurance. Ibyo rero bisobanuye byinshi, icya mbere ni serivisi nziza tubahereza harimo no kuba dufite amanyamwuga babafasha mu buhinzi n’ubworozi bwabo. Ntabwo icyo BK Insurance igamije ari ukubashumbusha gusa mu gihe bagize ibyago.”
Agaragaza ko abahuza babo babasaba gusobanurira neza abahinzi n’aborozi, ibikubiye mu masezerano bagirana mbere y’uko bafata ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi. Babasobanurira kandi inzira zinyurwamo kugira ngo uwahuye n’igihombo ashumbushwe.
Arakomeza ati “Ikindi ni igihe cyo kubishyuriramo. Muri BK Insurance ubu tugeze ku rwego rw’uko mu minsi itanu ku gihombo yaba yagize icyo ari cyo cyose, amaze kuzana ibyangombwa byose, tugomba kuba twamaze kumushumbusha.”
Ntaganira agaragaza kandi ko mu bahuza bafite abarenga 50 bakora mu bwishingizi bw’ubuhinzi n’amatungo, abenshi ari abaganga b’amatungo n’abagoronome kugira ngo bafashe b’abahinzi n’aborozi mu kwita ku bihingwa n’amatungo.
Ibi bibafasha kuzamura n’umusaruro wabo ndetse bagahinga kinyamwuga, ibituma na banki zibizera zikabaguriza.
Umuyobozi wa Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Joseph Museruka, yavuze ko uyu mwaka ugomba kurangira nibura inka ibihumbi 62 zishingiwe ndetse n’ibihingwa biri ku buso nibura hegitari ibihumbi 38 byishingiwe.
Ati “Ntabwo imyumvire iragera ku rwego leta ibyifuzaho ariko ubona ko hari intambwe imaze guterwa, kuko nko mu mwaka ushize nk’inka ibihumbi 56 zafashe ubwishingizi, ingurube ziri hejuru y’ibihumbi 15 zijya mu bwishingizi, inkoko zirenga ibihumbi 400 zijya mu bwishingizi n’ubuso burenga ibihumbi 35.”
Nyirambonabucya Immaculée ukorera mu Karere Nyamagabe yagaragaje ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko nk’abantu birirwana n’abaturage babigisha aba ari ingenzi ko na bo bongera bagafata umwanya bakiga, bakiha intego ndetse bakamenya n’ibindi bishya BK Insurance yazaniye abagenerwabikorwa ba serivisi zayo.
Ati “Kuza tugafata amakayi tukiga hano bidufasha kubaka ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi, kumenya ibyo dukora tubisobanukiwe, banatumenyesha impinduka zigenda zibamo hagati kuko niba ubukungu bw’igihugu bugenda buzamuka ni ko n’ubwishingizi bugenda buhinduka, hari ibyo bongeramo.”
Muri rusange BK Insurance ifite amashami arenga 50 mu gihugu hose, abahuza mu bwishingizi 149 barimo 65 bakora mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’amatungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!