Inyungu ya BK Group Plc yazamutse kubera serivisi zatanzwe n’ibigo ibumbiye hamwe birimo Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd.
Iyi mibare yo kugeza ku wa 30 Nzeri uyu mwaka yerekana uko banki ihagaze yatangajwe ku wa 29 Ugushyingo 2023.
Uretse imibare y’amezi icyenda, BK Group Plc igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023, yinjije miliyari 18,2 Frw, izamuka rya 19.8% ugereranyije n’umwaka washize.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko bishimiye ko iki kigo gikomeje gutera imbere.
Ati “Inyungu twabonye ni umusaruro w’imbaraga zahurijwe hamwe binyuze mu bigo bibarizwa muri BK Group PLC. Imikoranire ihamye muri ibi bigo yagize uruhare mu kutuganisha mu cyerekezo cyo kuba ku isonga ku isoko.’’
Yagaragaje ko banyuzwe n’umusanzu w’abafatanyabikorwa babo ndetse bizeye ko bazakomeza gukorana neza mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka.
Yagize ati “Inama y’Ubutegetsi ya BK Group PLC yafashe umwanzuro wo kwishyura imigabane ingana na miliyari 8 Frw zirenga, biteganyijwe ko izishyurwa mu kwezi k’Ukuboza. Tuzakomeza guha agaciro abashoramari no gukomeza kubakira ku ishoramari rikwiye.’’
Imibare yo kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2023 igaragaza ko umutungo mbumbe wa BK Group Plc wageze kuri miliyari 1.989,9 Frw, izamuka rya 13,3% ugereranyije n’igihembwe cy’umwaka washize.
Muri icyo gihe kandi inguzanyo zatanzwe ni miliyari 1.195,9 Frw, amafaranga abakiliya babikije angana na miliyari 1.260,9 Frw mu gihe imigabane yageze kuri miliyari 346,7 Frw.
Banki ya Kigali yatanze umusanzu munini mu nyungu yabonywe n’ikigo muri rusange. Yatanze serivisi ku bakiliya bato barengaho gato 449.205 babikije miliyari 290 Frw ndetse n’abanini basaga 2.665 babikije miliyari 980 Frw. Iyi banki kandi yagize aba-agents 4.287 bahererekanyije miliyari 499 Frw mu nshuro zirenga miliyoni 1,9.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri Banki ya Kigali, Anitha D. Umuhire, yavuze ko inyungu yabonetse mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ishingiye ku kwishyura inguzanyo n’imikoreshereze y’amafaranga y’amahanga.
Yagize ati “Uburyo Igihembwe cya gatatu cyagenze ni umusaruro ukomeza wabonetse mu gihembwe cya kabiri.’’
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko banki yagumye ku ihame ryo gukoresha amafaranga y’imbere mu gihugu neza.
Ati “Twakomeje gutanga serivisi twibanda cyane ku mafaranga y’imbere mu gihugu.’’
Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka, BK General Insurance itanga serivisi z’ubwishingizi yageze ku mutungo wa miliyari 30.3 Frw, ivuye kuri miliyari 24 Frw mu mwaka ushize, ni izamuka rya 26,1%.
Kuri BK General Insurance, imisanzu y’abashinganisha ibyabo yavuye kuri miliyari 9.2 Frw mu 2022 igera kuri miliyari 9.3 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2023, bingana n’izamuka rya 26%. Iki kigo cyabonye inyungu ya miliyari 2,5 Frw ugereranyije na miliyari 2,2 Frw yari yabonye mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje, ni izamuka rya 16%.
Mu Kigo gitanga Ubujyanama mu by’Imari, BK Capital, urwunguko rwageze kuri miliyoni 140,8 Frw.
Ikigo cyita ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga, BK TecHouse, serivisi cyacuruje ziyongereyeho 22.3%, ni ukuvuga kuva kuri miliyoni 867,2 kugera kuri miliyari 1,116 Frw. Abakiliya bagera kuri serivisi z’ikoranabuhanga bageze kuri miliyoni 292.
Dr Karusisi yavuze ko banki izakomeza gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga. Ati “Uburyo bwo kwishyura bugomba gukorerwa mu ikoranabuhanga, rikajyamo serivisi zitandukanye nko kwishyura amafaranga nogusaba inguzanyo.’’
Banki ya Kigali igeze ku kigero cya 70% mu gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu gihe intego ari uko yagera kuri 90% bitarenze 2025.
Ati “Ikoranabuhanga ridufasha gutanga serivisi aho abakiliya bari ndetse bashobora kuzigeraho biboroheye. Icy’ingenzi kuri ubu ni uko abakiliya bashobora gufungura konti aho bari. Turi mu mwanya mwiza ndetse urebye aho bigeze, biri ku rwego rwiza.’’
Béata Habyarimana yavuze ko bizeye ko BK Group PLC izakomeza kwaguka kuko hari amahirwe yo kubyaza umusaruro menshi akiri ku isoko ry’ u rwanda.
Ati “Tuzakomeza kwita ku nzego zirimo gutanga umusanzu mu by’imari, serivisi, ubucuruzi, kwimakaza ikoranabuhanga kuri bose n’ubuhinzi.’’
Banki ya Kigali ni yo ya mbere nini mu Rwanda, aho yihariye isoko ringana na 30.3%. Ifite amashami 67, amashami icyenda yimukanwa, ibyuma 104 bya ATM, abayihagarariye (agents) 4.287, byose hamwe biha serivisi abakiliya ku giti cyabo 449.205 n’ibigo 2.665.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!