Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 4 Ukuboza 2025, witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Banki ya Kigali n’abafatanyabikorwa bayo, barimo n’abagiye bafasha mu gutanga aya mahugurwa.
Abagera kuri 29 bahuguwe ku mikorere ya banki ni icyiciro cya kane gisoje aya mahugurwa kuva BK Academy yatangira mu 2022.
Barimo abagore 15 n’abagabo 14, batoranyijwe mu bandi 5.920, baturutse muri Kaminuza zitandukanye zirimo Kaminuza y’u Rwanda, iya Kigali, iy’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), Mount Kenya, African Leadership University n’izindi zo hanze y’igihugu.
Mu mezi atatu bari bamaze bahugurwa, abarangije muri BK Academy, bahawe ubumenyi ku mikorere n’imyitwarire iranga umukozi mu kazi, ndetse by’umwihariko bahugurwa kuri serivisi zitangirwa muri Banki ya Kigali, cyane ko bazahita bahabwa akazi mu mashami atandukanye y’iyi banki.
Abandi 28 basanzwe ari abakozi ba Banki ya Kigali bongerewe ubumenyi bubahesha gukora mu buryo bugezweho bifashishije ikoranabuhanga, ari nako bategurirwa kuzavamo abayobozi beza b’ibigo by’imari.
Aya mahugurwa yombi yateguwe na Mami F. Said, Umuyobozi ushinzwe abakozi na Martha F. Birungi.
Sabiti Collins, wahuguwe ku mikorere y’ibigo by’imari, yabwiye IGIHE ko ibyo bigishijwe bizababera impamba mu kazi kabo kuko byuje ubunyamwuga.
Ati “Mu mezi atatu, twigishijwe uko banki ibona amafaranga, uburyo ihangana n’imbogamizi, uko igabanya ibyago byo guhomba, uburyo ibika neza amafaranga y’abaturage aho bayashakiye bakayabona ndetse by’umwihariko batwigisha no gukora kinyamwuga.”
Undi wahuguwe ni Anne Marie Giraneza Nirere, umaze imyaka itatu akora muri Banki ya Kigali. Yavuze ko ubumenyi ku miyoborere yahawe bwamwaguye haba mu mikorere no mu mitekerereze.
Ati “Mu byo twigishijwe harimo kugira ubushobozi n’ubudahangarwa bwo guhangana n’imbogamizi zose, by’umwihariko nk’umuyobozi ukwiye kuba uzi guhanga ibishya, ukamenya uko ukorana n’abo uyobora, ukamenya uko ububakamo ubushobozi ku buryo n’iyo waba udahari akazi kakorwa nk’ibisanzwe.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yibukije abahuguwe ko bakwiye kurangwa n’ubuntu kuko ari cyo kizabatandukanya n’abandi ndetse ko batagiye kubaka BK gusa, ahubwo bagiye kugira n’uruhare mu kubaka Igihugu.
Ati "Uko ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubuhangano (AI) bigenda byiyongera, kuba intyoza ntibigihagije, kuko buri wese ashobora kubigeraho. Ikizagutandukanya n’abandi ni imyitwarire yawe nk’umuntu: irimo kurangwa n’ubumuntu, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, n’ubushishozi. Ubumenyi ni ngombwa, ariko ubunyangamugayo bwawe ni bwo bugutandukanya n’abandi."
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi n’ibijyanye n’imyitwarire n’umuco muri BK, Flora Nsinga, yasabye abahuguwe gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe kuko ari yo nkingi y’imikorere inoze ikwiye abakora mu by’imari. Ati “Mukwiye gukora mutiganda mugatahiriza umugozi umwe mushyira mu bikorwa ibyo mwahuguwemo, kuko ari bwo buryo bwo kugera ku mikorere ikwiye abakora muby’imari.”
Iyi gahunda ya Banki ya Kigali yo guhugura abakozi bayo muri BK Academy ni ngarukamwaka, mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bw’abitezweho kuzagira uruhare mu gutuma u Rwanda rukomeza kuba igicumbi cy’ibigo by’imari, yaba muri Afurika no ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!