Aya mafaranga azajya atangwa igihe ari umukiliya w’iyi banki witabye Imana, cyangwa yapfushije uwo bashakanye cyangwa umwana we.
Bank of Africa Rwanda yavuze ko yashyizeho iyi serivisi kuko ari ingenzi ko umuntu ahora yiteguye ibyago bishobora kumutungura kuko bimurinda umutwaro.
Iyi banki igaragaza ko serivisi ya KOMERA ari imwe mu zigaragaza ko yiyemeje kuba hafi no kugendana n’abakiliya bayo atari gusa mu bihe byiza byo kugera ku ntsinzi, ahubwo no mu bihe bagize ibyago kuko bidateguza ndetse bigera kuri buri wese.
KOMERA igenewe abakiliya ba Bank of Africa Rwanda bari hagati y’imyaka 18 na 65.
Amafaranga y’ingoboka atangwa ahera ku bihumbi 500 Frw, akagera kuri 5000000 Frw, bitewe n’amahitamo y’umukiliya.
Mu gihe habayeho kumenyesha banki, amafaranga yishyurwa mu gihe kitarenze amasaha 24, kugira ngo afashe umuryango muri icyo gihe kiba kitaworoheye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Bank of Africa Rwanda, Jean Havugimana, yavuze ko "Muri Bank of Africa twemera ko mu buzima habaho ibyiza n’ibibi...Komera rero irenze gusa kuba serivisi, ahubwo ni isezerano. Ni isezerano ko no mu bihe bibi, tuzaba duhari, twifatanyije n’abakiliya bacu."
Yavuze ko binyuze muri KOMERA, Bank of Africa ikomeje intego yayo yo kuba umufatanyabikorwa mu by’imari uhora hafi y’abakiliya mu bihe byose by’ubuzima, ibabera imbaraga, ikabagaragariza impuhwe n’ubufasha budatezuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!