Ku wa 20 Kamena 2025, ni bwo abakiliya, abanyamigabane n’abayobozi bakuru ba BPR Bank Rwanda Plc bahuriye mu Karere ka Huye, barasabana banungurana ibitekerezo.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda Plc, Shema Mugisha Xavier, yavuze ko iyi gahunda ngarukamwaka igamije kwishimira ibyagezweho hamwe n’abafatanyabikorwa, hanarebwa ibyakosorwa mu mikorere no kumva ibyifuzo by’abakiliya.
Ati “Ubuheruka hari ibyo mwadusabye twakoze, ariko ntibivuze ko twarangije, urugendo rurakomeje kandi dukeneye guhora tunoza ibyo dukora ku bwanyu.”
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yavuze ko umwaka wa 2025 ukomeye ku muryango mugari w’iyi banki kuko ari uwa 50 ishinzwe.
Ati “Harizihizwa imyaka 50 ya banki ifite agaciro karenga miliyari 1000 Frw. Ni urugendo rukomeye cyane kuko banki yanyuze muri byinshi, ariko ikomeza gutwaza. Uyu munsi iri muri sosiyete zikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Mwahisemo neza kuyisunga, serivisi mwabona ubu zirenze iz’u Rwanda gusa, ahubwo ni izo muri EAC yose.”
Mutesi yavuze ko mu 2025 hatangiye gahunda y’uko abanyamigabane bayo bishyurwa urwunguko ku migabane yabo, bishimangira ko iyi banki iri mu murongo mwiza wo kunguka no gutera imbere.
Ati ‘‘Turifuza ko mudutiza ibitekerezo bizaduherekeza mu yindi myaka 50 iri imbere, kugira ngo twihute biruseho.’’
Gatera Laurent wo mu Karere ka Huye, wakoranye na BPR Bank Rwanda Plc kuva mu 1980, yavuze ko kuva na mbere iyi banki ari yo yageraga ku bantu mu gihugu hose.
Ati ‘‘Tubakeneyeho ko mukomeza kudufata nk’amata y’abashyitsi, umukiliya agakomeza kuba umwami.’’
Abihuriyeho na Nyamaswa François wo mu Karere ka Gisagara nawe wakoranye na BPR Bank Plc kuva mu 1990, washimye itarambere rya BPR Bank Rwanda Plc muri iki gihe, asaba bagenzi be b’abakiriya gukomeza kuyisunga kuko bigaragara ko ibaganisha aheza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye igikorwa cya BPR Bank Rwanda Plc cyo kwegera abaturage bitagamije kubishyuza, ahubwo bubaka ubucuti n’icyizere, yibutsa ko biri mu murongo wa Leta wo gushyira umuturage ku isonga.
Ati ‘‘Namwe mwashyize umukiliya ku isonga.’’
Yakomeje asaba BPR Bank umusanzu wo kwegera abaturage kugira ngo barusheho kugira amakuru y’imikorere y’ibigo by’imari hagamijwe guteza imbere umuco wo kwizigamira no kwaka inguzanyo.
BPR Bank Rwanda Plc yatangiye ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda(BPR), ishingwa mu 1975.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!