Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu nama ya kane yiga ku mushinga ushyirwa mu bikorwa n’ibigo birimo NIRDA witwa ‘Circular Food System For Rwanda’, washyizweho mu ntangiro za 2023.
Ugamije gufasha inganda nto n’iziciriritse mu kugabanya ibiribwa byangirika, n’ibyangiritse bikabyazwamo ibindi bintu bibyara inyungu nk’ibiryo by’amatungo n’ifumbire.
NIRDA igiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga binyuze mu Kigo kigamije kunoza Imikoreshereze y’Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (Rwanda Cleaner Production and Climate Innovation Centre, CPCIC).
Uyu mushinga watewe inkunga na IKEA Foundation, ushyirwa mu bikorwa n’ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resource Institute.
Kimwe mu byagarutsweho cyane kikiri imbogamizi, ni uko abakora ubuhinzi ndetse n’abafite izo nganda nto zitunganya umusaruro ubukomokaho bakigowe no kutoroherezwa gukorana n’ibigo by’imari kuko badahabwa inguzanyo, n’abazihawe bagashyirwaho amananiza arimo no kuyishyura ku nyungu iri hejuru.
Umuyobozi w’Umushinga ‘Circular Food System for Rwanda’ muri World Resource Institute, Eric Ruzigamanzi, yavuze ko mu bindi bihugu amabanki ashora imari mu buhinzi kandi bikagenda neza ku mpande zombi, bityo ko no mu Rwanda byakabaye bikorwa hanatezwa imbere imishinga yo mu buhinzi ishingiye ku bukungu bwisubira.
Ati ‘‘Ibigo by’imari birasabwa kumenya ko ubu ari ubundi bucuruzi bakagombye gushoramo imari yabo, ko bishoboka kandi ntibagire impungenge kuko ni ibintu byageragejwe. Niba byarashobotse ahandi kubera iki bitashoboka mu Rwanda?’’
Imbabazi Dominic Xavio washinze Sosiyete yitwa Golden Insect Ltd itunganya ifumbire y’imborera ikorwa mu bisigazwa by’ibiryo igakorwa hifashishijwe udusimba mu gutuma ibyo bisigazwa bibora vuba, yavuze ko kugeza ubu n’amabanki ataragira abatekinisiye bumva cyane iby’ubukungu bwisubira mu buhinzi.
Yavuze ko hakwiye kubanza kujyaho imikoranire y’amabanki n’ibigo, abakozi bayo bagahugurwa kugira ngo babanze bumve iyo mishinga neza bizere ko kuba banki zayishoramo amafaranga nta gihombo kirimo.
Hakenewe imishinga yujuje ibisabwa
Muri iyi nama kandi hatumiwemo abahagarariye banki zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imishinga yerekeye ubuhinzi n’ibibukomokaho muri Equity Bank, Darius Clement Nkuriza, we yasabye abari muri urwo rwego kwiga imishinga neza ku buryo yuzuza ibisabwa na banki kugira ngo ihabwe inguzanyo, kuko banki ziteguye gukorana n’abafatanyabikorwa mu gukemura ibyo bibazo.
Ati ‘‘Ikintu dusaba abafatanyabikorwa bacu ari bo bakiliya ba buri munsi, mu gihe utangira umushinga wutegure ku buryo wanakwemerwa na banki, niba utabishoboye turiteguye ngo tugufashe kuwutegura muri ubwo buryo.’’
Yatanze urugero ku mushinga iyi banki iherutse kumurika wo guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije, aho abari muri urwo rwego bazoroherezwa guhabwa inguzanyo.
Yavuze ko nubwo iri gutangwa ku nyungu ya 14% nihatagira igihinduka uyu mwaka uzarangira yaragabanyijwe ikaba yagera no ku 8% nk’uko bimeze mu mushinga wa CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation] ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Béatrice Cyiza, na we yasabye uruhare rw’ibigo by’imari mu guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije bunashingiye ku bukungu bwisubira.
Yasabye ababurimo kugira imyumvire iteye imbere yo gukora uwo mwuga himakazwa ubukungu bwisubira, kuko ari na byo bizababyarira inyungu yisumbuyeho y’amafaranga hatanangijwe ibidukikije.
Yatanze urugero rw’umuntu waba afite uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi akaba arukoreshamo amazi menshi ariko ntagire uburyo bwo kuyafata ngo yongere kuyatunganya mu buryo bwatuma yanakoreshwa ibindi birimo nko kuhira cyangwa gukoropa.
Yavuze ko ibi bitera igihombo kuko bimwongerera ikiguzi cyayo ntabe yanagize uruhare mu kubungabunga amazi yanakwifashishwa mu kurengera ubuhinzi mu gihe haba habayeho imihindagurikire y’ikirere ituma amazi akoreshwa mu kuhira aba make.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!