Bibukijwe ko icyo bibasaba ari ugutinyuka bakirinda ababaca intege. Uyu munsi Duterimbere IMF Plc yawizihirije mu Mujyi wa Kigali.
Abagore bakora muri Duterimbere IMF Plc babwiwe ko kugira ngo iki kigo kigere aho kigeze ubu, ari bo babigizemo uruhare dore ko bagize 87% y’abakozi bakoramo.
Babwiwe ko bakwiye gukomeza kugira umuhate n’umurava kugira ngo bakomeze bateze imbere iki kigo n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF, Ngabonziza Alphonse, yavuze ko intego ikigo ayoboye cyatangiranye ari uguteza imbere abagore, ashimangira ko byagezweho kandi bagikomeje urwo rugendo.
Yagize ati “Umubare munini w’abagize Inama y’ubutegetsi ni abagore, turabashimira cyane uburyo bitanga mu kazi, uruhare bagira mu byemezo bifatwa bituma ikigo gikomeza gutera imbere umunsi ku wundi.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Duterimbere IMF Plc, Uwimbabazi Hélène yavuze ko abagore ari ba mutima w’urugo, ko iyo bagize uruhare mu kubaka umuryango mwiza binagirira akamaro igihugu cyose muri rusange.
Ati “Ntabwo kera abagore bari bemerewe gukora, ntibigaga, ntibatungaga imitungo nta n’ubwo bari bafite uburenganzira bwo kujya muri politiki cyangwa mu buyobozi. Abagore twavuye kure, kwizihiza uyu munsi ni iby’agaciro.”
Mutamuriza Anitha umaze imyaka 15 akora muri Duterimbere IMF Plc yavuze ko yatangiye kuhakora afite abana bato, gusa bitamubujije gutanga umusaruro uko bikwiriye kuko yari yiyemeje ko ari ibintu yashobora.
Yagize “Natangiye gukora muri Duterimbere mfite abana batatu kandi bose bari bakiri bato, ariko ibyo ntabwo byambujije kwita ku rugo rwanjye no gukora akazi neza. Icyamfashije ni uko nari mfite gahunda genderaho, buriya ibintu byicwa no kutagira umurongo ugenderaho.”
Duterimbere IMF Plc ni ikigo cy’imari cyatangijwe na Duterimbere, Umuryango utegamiye kuri leta ugizwe n’abagore gusa, mu 2004.
Intego nyamukuru yari uguha serivisi z’imari abagore, bagahabwa inguzanyo ifite inyungu nkeya kandi mu gihe gito bikabafasha kwiteza imbere.
Kugeza ubu Duterimbere IMF Plc ifite amashami 20 mu bice bitandukanye by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!