Uru rugendo ruzaba ku wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 mu ishyamba rya Nyungwe, ribitse amoko arenga 200 y’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni n’ibindi.
Abazajyayo kandi bazatembera ku kiraro cya metero 45 z’uburebure kiri mu bushorishori bw’ibiti bigize Nyungwe, babone inyamaswa zirimo inguge, ibitera n’ibindi
Umuyobozi wa Show me Around Rwanda, Bukuru Augustin yavuze ko uzaba umwanya wo kwishimira ibyiza Imana yahaye u Rwanda no gufasha abantu kuruhuka.
Yavuze ko uretse ibyiza biri muri Nyungwe, no mu muhanda aho abakerarugendo bazanyura hari ibindi byinshi bazabasha gusobanukirwa.
Kujyana na Show me Around Safaris, umunyarwanda arasabwa kwishyura amafaranga 35000 Frw, 45000 Frw ku bakomoka muri Afurikay’Iburasirazuba n’amadolari 130 ku banyamahanga.
Muri ayo mafaranga harimo itike, uburenganzira bwo kwinjira muri pariki, ifunguro ryo ku manywa, abakuyobora n’ibindi.
Kugura amatike bizarangirana na tariki 21 Gashyantare 2019.



















TANGA IGITEKEREZO