Kubarura inyamaswa ziri muri iyi pariki byatangiye gukorwa mu 2010 mu ibarura rikorwa buri myaka ibiri. Uyu mwaka ryakozwe hifashijwe indege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa AS350 B3 yagenzuye ibice byose bya Pariki.
Imibare itangazwa na Pariki y’Akagera igaragaza ko raporo y’ibarura yerekanye inyamaswa zose ziri muri iyi pariki ari 13500 aho bigaragara ko ziyongereye zikava ku 12000 zabarurwaga mu 2017.
Iyi pariki ni imwe mu zisurwa cyane mu Rwanda aho umubare munini wa ba mukerarugendo bayigana ari abanyarwanda bihariye 50% by’abayisura bose. Mu mwaka ushize yasuwe n’abantu 44000.
Aba bayisuye bayinjirije amadorali miliyoni ebyiri ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe na miliyoni 800.
Parike y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba yashinzwe mu 1934. Uretse kuba ari ahantu hagizwe n’uduce tw’imirambi habereye abahasura, harimo n’inyamanswa zikundwa na ba mukerarugendo nk’Imparage, Udusumbashyamba, Inzovu, Intare, Ingona n’Imvubu biri mu Kiyaga cya Ihema n’andi moko y’inyoni.
Iyi pariki ifite ubuso bungana na kilometero kare 1122, irimo inyamaswa zizwi nka ‘Big Five’ ari zo; Intare, Inkuru, Inzovu, Ingwe n’Imbogo.

TANGA IGITEKEREZO