00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intare 7 harimo eshanu z’ingore zagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 Kamena 2015 saa 01:38
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, gifatanyije na African Parks cyagejeje mu Rwanda intare zirindwi zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki zo mu Rwanda kuko zari zimaze imyaka igera kuri 15 zaracitse.

Izi ntare zirindwi zagejejwe i Kigali ku kibuga cy’indege cya Kanombe zikuwe muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, bikaba biteganyijwe ko zijyanwa muri Pariki y’Akagera.

Izi ntare zazanywe mu Rwanda zikuwe mu Ntara ya KwaZulu-Natal mu Majyepfo y’ Afurika y’Epfo.

Zagejejwe mu Rwanda ziherekejwe n’itsinda ry’inzobere mu kuvura indwara z’amatungo.

Zikiri muri Afurika y'Epfo zabanje gukingirwa mbere yo kuzanwa mu Rwanda
Indege yazanye intare mu Rwanda( Ifoto/TNT)
Intare zirindwi zirimo ingore eshanu zazanywe mu Rwanda zikuwe muri Afurika y'Epfo
Zurijwe imodoka zijyanwa muri Pariki y'Akagera( Ifoto/TNT)

Amafoto zikiri muri Afurika y’Epfo: RDB


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .