00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki y’Igihugu y’Akagera mu hantu ukwiye gusura mu 2026

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Ushobora kuba uri mu Rwanda cyangwa wararuvukiyemo unabarizwa mu bakunda gutembera no gusabana n’ibinyabuzima bitandukanye ariko bavuga Pariki y’Igihugu y’Akagera ukumva ibyo wize mu ishuri cyangwa ibyo ureba kuri televiziyo. Uyu munsi irimo inyamaswa eshanu zizwi cyane ku Isi (Big Five) ari na byo bituma ukwiye kuyishyira ku rutonde rw’aho uzasura mu 2026.

Pariki y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Yashinzwe mu 1934 ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122, aho ibarizwamo inyamaswa zisurwa cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Aha kandi ni iwabo w’Impala, Imparage, Isha, n’ubundi bwoko bw’ibinyabuzima burenga 500 birimo n’inyoni utapfa gusanga ahandi.

Izi nyamaswa zituye mu mirambi isurwa n’abarenga ibihumbi 50 buri mwaka.

Imbare igaragaza ko abasuye Pariki y’Igihugu ya Akagera biyongereyeho 3,83% mu 2024 bakagera kuri 56.219, bavuye kuri 54.141 bayisuye mu 2023.

Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera kubaka iyi pariki yari yarayogojwe na ba rushimusi birirwaga bahiga inyamaswa, zimwe zarazimye.

Iyi pariki yabanje kugezwamo Intare, nyuma hinjizwamo Inkura mu 2021 zakurikiwe n’izindi 70 z’umweru muri Gicurasi 2025, bishimangira ko iyi pariki ari igicumbi cy’inyamaswa zenda gukendera ku Isi.

National Geographic yagaragaje ko “Uko urusobe rw’inyamaswa rwiyongera, n’aho kwakirira abantu hagenda hiyongera. Ibikorwa biheruka mu Majyepfo ya Pariki y’Akagera harimo no kuvugurura Karenge Bush Camp. Mu gice cy’Amajyaruguru ya Pariki, hafunguwe Wildness Magashi Peninsula, hoteli igezweho yo ku rwego rwo hejuru, yiyongera ku zindi hotel zifasha abantu kurushaho kugira ibihe byiza no kwisanisha n’urusobe rw’ibinyabuzima”

Usuye Pariki y’Akagera asanganirwa n’inyamaswa zirenga 11.300. Muri zo intare zikaba 60.

Habarizwa kandi inzovu 142, imbogo 4000, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145, na ho twiga zikaba 115.

Ni pariki ifite amoko y’inyoni agera kuri 500. Ni yo pariki ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda kuko Pariki ya Nyungwe ifite amoko y’inyoni 300, Gishwati n’iy’Ibirunga zikabarirwa munsi y’uwo mubare. Habarizwamo kandi amoko y’ibinyugunyugu 179.

Usura Pariki y’Akagera ashimishwa no kubona imparage zigera ku 2000 zibarizwamo zikina, impara zigera ku 1500 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150. Habarizwa imvubu ziri hagati ya 1500 na 1800, inyemera zirenga 1000 n’indonyi zirenga 1000.

Pariki y’Akagera ifite umwihariko wo kwimurirwamo inyamaswa zavuye mu bihugu bitandukanye, aho mu 2015 yimuriwemo Intare icyenda, mu 2017 na 2018 hazanwa Inkura z’umukara zavanywe mu Burayi no muri Afurika y’Epfo, mu 2021 hazanwa Inkura 30 mu gihe mu 2025 hazanywe Inkura z’umweru 70.

Buri mwaka abana b’abanyeshuri barenga 2000 barayisura, n’abaturage bayituriye barenga 3000 bakayisura binyuze muri gahunda yo gutanga uburezi bwibanda ku kurengera ibidukikije. Ibyo iyi pariki yinjiza biyihaza ku rugero rwa 90%.

Imvubu igira amenyo manini kandi akomeye
Intare ifatwa nk'umwami w'ishyamba
Inzovu zirimo kwambuka umuhanda, umwana wazo na we ari inyuma
Muri Pariki inyamaswa zose zirisanzura, zaba iziguruka, izo mu mazi cyangwa ku butaka
Inzovu igira ubushobozi bukomeye bwo kwibuka
Imbogo utayizi wagira ngo ni inka iteye ukundi
Imbogo zizihiwe, zirimo gusiganwa zinyura mu kidendezi
Hari aho usanga imbogo zakoranye ari nyinshi
Izi nyoni benshi bazizi nka Murabafi
Impyisi zikunze kugaragara cyane ku mugoroba
Imvubu ni inyamaswa yihagazeho mu mazi, nubwo ijya ikuka ikajya imusozi
Inkura igira ingufu nyinshi, n'ihembe ku zuru ikoresha mu kurwana
Iri hembe ry'Inkura ryihagazeho
Ingona ni inyamaswa ikunda kuba yihishe ariko icyo ifashe ntijya irekura
Inkorongo ni inyamaswa idakunda kuboneka, aho bibarwa ko muri pariki hasigayemo izitarenga ijana
Ingwe ni inyamaswa ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ariko zidakunze kuboneka, kereka mu masaha y'ijoro
Inzovu zikunze kugenda ziri hamwe
Pariki y'Igihugu y'Akagera igizwe n'imirambi, imisozi migufi n'ibiyaga
Imbogo zikunze kurisha mu kivunge, cyane cyane mu kibaya
Pariki y’Akagera igizwe n’ibiyaga 10. Birimo Ihema yakuye izina ku Babiligi bahashinze amahema ubwo bashakishaga isoko ya Nil
Muri Pariki y'Igihugu y'Akagera hanaboneka amoko anyuranye y'inyoni n'ibisiga, ibi bizwi nka Marabou stork
Inzovu zari zabonye ibyatsi bitoshye, zabiteraniye
Iyi nyamaswa izwi nk'Agasumbashyamba, irisha mu biti hejuru
Inzovu ni inyamaswa yubahwa cyane muri Pariki
Iyi nyoni nkuru izwi nka African darter
Aba ni abana ba African darter, bategereje amahaho ya nyina
Isatura bamwe bazita ingurube z'ishyamba nazo ziboneka muri Pariki y'Akagera
Inyoni n'ibisiga iyo bihaze bijya mu myiyereko
Inzovu iyo uyisanze mu nzira ni ukuyireka ikabanza guhigama, nta we uyikanga
Izi nyamaswa zikunze kwibasirwa na ngenzi zazo zitunzwe n'inyama
Imbogo bamwe bazi nka 'Rwarikamavubi' zikunze kugira amahane
Imbogo zikunze kugendera hamwe nk'igihe zirisha
Imparage ziboneka cyane muri Pariki y'Akagera
Impyisi zikunze kugenda hafi y'inyamaswa z'inkazi, zica ibisimba byinshi byo kurya
Isha ziboneka muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ku bwinshi
Muri Pariki y'Akagera haboneka Ibitera, cyane cyane mu gice umuntu yinjiriramo muri pariki
Imparage yari ihaze ubwatsi irimo kota akazuba
Isatura ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyane
Izi ushobora gukeka ko ari za hene tworora
Imvubu ziba zizihiwe n'amazi zituyemo, ndetse zishobora no kuba imusozi
Igitera cyicaye kireba umwana wacyo
Imparage ni inyamaswa zizwiho kugira uruhu rwiza
Ingwe ntabwo umuntu yayegera uko yiboneye, nubwo kuyibona ubwabyo biba bitoroshye
Ingwe ni inyamaswa itinywa cyane mu zo mu ishyamba
Imvubu yari yavuye mu mazi ijya kurisha ku gasozi
Imbogo zishaje zikunze kugenda zonyine
Gasumbashyamba iba yirira amababi y'ibiti
Iki gisiga hari benshi bakimenye nka Murobyi
Iki gisiga cyitwa Lizard Bizzard
Ingwe ni inyamaswa idakunze kuboneka
Iyi ni imwe mu nyoni ziba mu Akagera, izwi nka Black-headed Gonolek

Ibindi bice bitandukanye byo ku Isi wasura mu 2026

Dolomites I Milan mu Butaliyani

Mu 2026, amaso menshi azaba yerekejwe i Milan n’i Cortina d’Ampezzo, umujyi w’imisozi uri mu burasirazuba bw’u Butaliyani, ubwo hazaba hakinirwa Imikino Olempike n’iy’Abafite Ubumuga izaba muri Gashyantare na Werurwe 2026.

Iyi mikino Olempike ni yo izabera ahantu hanini kurusha indi yabayeho, kuko ibirori n’amarushanwa bizakwira ku buso bwa kilometero kare zirenga 8500, ahanini mu misozi, mu majyaruguru y’u Butaliyani. Byinshi muri ibyo bizabera mu misozi ya Dolomites.

Imisozi yo muri Dolomites I Milan mu Butaliyani ahazabera imikino ya Olimpike umwaka utaha

Québec muri Canada

Aha hari Pariki imwe mu nshya kandi z’ibitangaza byo mu gasozi muri Québec ni yo ya mbere iyoborwa n’abaturage ba mbere kavukire.

Hashyizweho Pariki ya Nibiischii, igihugu cy’Aba-Cree bo muri Mistissini gikingira ubuso burenga kilometero kare zisaga 10.000 z’ahantu hatuje, huzuye ibiyaga, mu karere ka Eeyou Istchee–James Bay mu majyaruguru ya Québec.

Aka gace kanini kirimo n’igice kinini cy’inyamasawa, Albanel-Mistassini-and-Waconichi Lakes Wildlife Reserve, ushobora kugerayo uvuye i Chibougamau, mu rugendo rw’iminota 90 uvuye i Montréal n’indege ya Air Creebec.

Québec muri Canada harimo uduce dukurura ba mukerarugendo dutandukanye
Québec muri Canada ni agace kubatswe mu buryo bukurura abakerarugendo

Beijing mu Bushinwa

Beijing muri 2026 izaha abasura uburyo bushya bwo kugenzura umurwa mukuru wuzuye umuco w’u Bushinwa kurusha indi yose.

Uhereye kuri Beijing Central Axis umuhanda mugari ureshya n’ibilometero hafi bitanu uzengurutswe n’ibyiciro by’inzi z’ubwami, ubusitani n’ahantu h’imihango wongewemo ku Rutonde rwa UNESCO rw’ahantu ndangamateka.

Hari bisi nshya yihariye yo gusura ibice byawo by’ingenzi: Temple of Heaven, Tiananmen Square, Forbidden City, hamwe na Drum and Bell Towers, byose bigaragaza ubuhanga bw’igihe cy’Ubwami mu gutegura imijyi y’Abashinwa.

Amateka y’ubwami akomeza kuboneka no mu gace ka Ming Tombs, aho hari umushinga wo gufungura ahantu hose 13 hashyinguwe abami bo mu bwami bwa Ming mu bihe biri imbere. Imva y’Umwami Chongzhen wiyahuye ubwo abarwanyaga ubutegetsi binjiraga mu murwa ni imwe mu za mbere zafunguriwe ba mukerarugendo, izindi zikaziyongeraho bitarenze 2026.

Gutemberera muri Beijing birimo kurushaho koroshywa, kuri ubu igihe cyo kuguma muri Beijing nta viza cy’iminsi 30 cyongerewe kugeza muri 2026 ku bihugu 47.

Beijing mu Bushinwa hari mu hazasurwa cyane mu 2026
Umujyi wa Beijing uri mu ihanzwe amaso cyane mu 2026

I Rabat muri Maroc

Ibikubiye bishya muri Rabat birushaho gutuma uyu mujyi utera amatsiko ku bakunda umuco n’ubugeni ‘architecture’. Harimo Royal Theater of Rabat w’umuco w’ikinamico n’imbyino, hiyongeraho Mohammed VI Tower inyubako nziza cyane kandi ifotorwa neza, ikaba na ndende kurusha izindi zose muri Maroc.

Chellah, iri ku musozi muremure, ni ahantu h’isi y’abapfuye hashyizwe mu kinyejana cya 14 ku bisigazwa by’ahahoze hatuye Abanyaroma. Ni urusobe rugaragaza ibisekuru byinshi by’amateka ya Rabat. Iherutse kongera gufungurwa nyuma y’iyubakwa n’isukura bikomeye byamaze igihe.

Ku bijyanye n’amacumbi meza hari Four Seasons Hotel Rabat at Kasr Al Bahr wari umutungo w’igihe cy’umwami mu kinyejana cya 18, wongeye guhabwa ubuzima bushya ndetse ufungurwa mu 2024.

Mohammed VI Tower inyubako ndende muri Rabat igaragaza ishusho nziza y'Umujyi
Umujyi wa Rabat muri Maroc na wo ni umwe mu yo watembereramo muri 2026

Yorkshire mu Bwongereza

Ni agace ko mu Bwongereza kabumbatiye amateka y’ibijyanye n’ubucuruzi bwo mu nyansha n’imikoreshereze y’amazi mu gihe kirenga imyaka 800.

Umushinga wa miliyoni 53 z’amadolari wo kumenyekanisha amateka ya Hull nk’umujyi w’ubucuruzi bwo mu mazi uzarangira mu 2026, uhindura uyu mujyi wo mu majyaruguru y’u Bwongereza wari usuzuguritse kuri benshi ukongera kumurikwa.

Hazaba hari urusobe rw’ahantu hashya hasobanurira abasura amateka y’imyaka irenga 800 y’itembera n’ubucuruzi mu mazi.

Yorkshire ni Umujyi w'u Bwongereza ubumbatiye amateka y'ubucuruzi bwifashisha amazi
Aka gace kabumbatiye amateka akomeye y'ubucuruzi bukorerwa mu mazi

Manila muri Philippines

Mu mateka yayo y’ubucuruzi no gukoresha ibiribwa gakondo, Philippine yahoraga ifite umuco w’ibiryo biteye amatsiko.

Michelin Guide 2026 iha abasuye igihugu indi mpamvu yo kuhahitamo, Metro Manila, irimo n’umurwa mukuru wa Manila, ni ho hahurira abantu benshi barimo Abo muri Espagne, Abashinwa n’abandi bahurira mu buryo bwo kwishimisha hagendewe ku ntyo z’ubwoko butandukanye.

Mu masoko akomeye arimo Tutuban nijoro na Salcedo ku wa Gatandatu, Abanya-Manila baryoherwa n’ibyuma by’amafi (fish balls) na halo-halo (ibiryo by’imvange bikonjesha).

Amrestora na cafés yo muri uyu mujyi itanga ibyo kurya bisanzwe n’imico yo mu ntara zitandukanye, nka pancit palabok ikunzwe ya Manam, ifunguro ry’amakaroni yokeje ifite isosi iryoshye na lumpia irimo inyama, imboga, n’ibindi byo mu mazi biboneka muri New Po Heng Lumpia House.

Ibiryo ku mihanda muri Manila biba bihari ku bwinshi
Manila ni umujyi wubakitse

Inyanja y’umukara muri Türkiye

Imbere y’Inyanja y’Umukara muri Türkiye ni ahantu heza cyane kandi huzuye umuco, hakaba ubundi buryo bwiza bwo gutembera hifashishijwe ibindi bice ugereranyije n’inkengero z’inyanja za Aegean na Mediterane zihora zibenze.

Mu Butaliyani ku mucanga hakunze gusohokera benshi
Ku nyanja y'umukara mu Butaliyani na ho ni ahantu ushobora gusura mu 2026

Vancouver

Ubwo Vancouver izakira imikino irindwi ya FIFA World Cup mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga umwaka utaha.

Ibyiza byo muri uyu Mujyi birimo guhererekanya amafaranga ku giciro cyiza, indege nshya zivuye i Burayi, ndetse n’amabwiriza yoroshye yo kwinjira mu bituma uyu mujyi wa Canada uba mwiza muri mijyi 16 izakira iyi mikino muri Amerika ya Ruguru.

BC Place imwe muri stade zizakira imikino y'igikombe cy'Isi
Vancouver ni umujyi ikomeye muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages