Urwo rugendo rwateguwe na Sosiyete itembereza ba mukerarugendo Global Link Safaris. Ruzaba kuwa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018.
Abazaba bitabiriye urwo rugendo bazanahabwa amahirwe yo gufotorwa n’umufotozi w’umunyamwuga kandi amafoto yabo bayatahane ku buntu.
Ngendaneza Philippe ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Global Link Safaris, yavuze ko muri mpera z’umwaka aribwo imiryango iba ikeneye kwegerana no kwerekana urukundo.
Yagize ati “Iyi ni iminsi myiza tuba dusoza umwaka. Ubukwe buba ari bwinshi, ni iminsi y’ibyishimo niyo mpamvu twashatse kubafasha no kongera urukundo hagati y’abaherutse kurushinga tubajyana muri Pariki y’Akagera.”
Yakomeje avuga ko abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bose bemerewe kujya gutembera ngo barangize umwaka bishimira ibyiza u Rwanda rufite.
Ati “Pariki y’Akagera ni imwe mu mapariki ya kera ndetse imaze kugera ku rwego mpuzamahanga kuko ifite inyamaswa eshanu nini. Nk’intare ubu ziri kuboneka mu kibaya cya Muhana kubera ko imvura yaguye, zamanutse ku misozi ziza hepfo mu bishanga kuko ubwatsi bwameze. Turashaka ko umuco wo gusura ibyiza by’u Rwanda ureka kuba uw’abanyamahanga gusa.”
Kujyana na Global Link Safaris, umuntu umwe azishyura 35 000 Frw, abantu babiri (couple) bishyure 45 000 Frw naho abanyamahanga badaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyure amadolari 110.
Muri ayo mafaranga harimo itike, uburenganzira bwo kwinjira muri pariki, ifunguro rya ku manywa, abakuyobora n’ibindi.
Amatike ari kugurishirizwa ku biro bya Global Link Safaris ku Kacyiru munsi ya Librairie Ikirezi.



















TANGA IGITEKEREZO