Uyu muhango witabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bakomeye baturutse mu mahanga kuva mu 2015 utangira, bagahurira i Musanze mu Murenge wa Kinigi.,
Uyu muhango ukomeye ni umunsi ngarukamwaka uba kuwa Gatanu wa mbere wa Nzeri; uyu mwaka uzaba ku nshuro ya 12 kuwa 1 Nzeri, izigera kuri 19 zihabwe amazina.
Umukuru w’Igihugu aba ari we mushyitsi mukuru akageza ku bawitabiriye impanuro zijyanye no kubungabunga ibidukikije n’akamaro k’ubukerarugendo.
Umuyobozi ushinzwe za pariki mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Mutangana Eugene, yabwiye IGIHE ko guha abana b’ingagi amazina biri mu biruma byoroha mu kuzikurikirana.
Yagize ati “Guha amazina ingagi ni ukugaragaza akamaro zidufitiye ariko binadufasha kugira ngo tubashe kuzikurikirana umunsi ku wundi, iyo zifite amazina biratworohera kuzikurikirana cyane ko ibimenyetso tuzimenyeraho ari izuru n’amazina.”
Amazina yagiye ahabwa abana b’ingagi afite icyo asobanuye ndetse hari n’ayo usanga amenzi ziya n’abantu bikagaragaza agaciro ingagi ihabwa mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro tugiye kubagezaho amazina yahawe abana b’ingagi bavutse kuva mu 2013 kugeza 2016.
Ingagi 12 zahawe amazina mu 2013 akurikira: Umwe, Ubukerarugendo, Inyungura, Ganza, Isimbi, Icyamamare, Icyororo, Imigano, Ikigega, Iraje, Agasoro,Ingamiya, Fasha.
Bigeze mu 2014, ingagi 18 na zo zahawe aya mazina; Mitimbiri, Birashoboka, Isange, Imikino, Umutaka, Ubukwe, Ubugeni, Inzozi, Kundurwanda, Ubukombe, Ibendera, Inkindi, Twiyubake, Nkurunziza, Masunzu, Kwigira, Ndengera, Nakure.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, abakerarugendo, abita ku bidukikije n’abandi benshi barongeye bakoranira mu Kinigi, barongera bita izigera kuri 24 zari zavutse mu 2015. Amazina zahawe ni Twongere, Indongozi, Ubwira, Gasizi, Ububashya, Ingingo, Zirakamwa, Umugwaneza, Akariza, Umuteguro, Gahuza, Inkunga, Ikifuzo, Indashyikirwa,Kanyamahanga, Hangumurimo, Umuhora, Indangamirwa, Ubusabane, Urakoze, Tabaro, Icyogere naUbukungu.
Abana b’ingagi 22 bahawe amazina mu 2016 ni aba: Icyemezo, Inshungu, Hobe, Ishimwe, Umuhuza, Igikombe, Ingemwe, Ndizihiwe, Ukwiyunga, Umwiza, Ntamupaka, Referandumu (Yavutse Abanyarwanda batoye referandumu ku wa 18 Ukwakira 2015), Kura, Ifatizo, Ndumunyarwanda, Ireme, Umuhate, Mashami, Nyampinga, Tunganirwa, Ntibisanzwe, Mafubo.
Ni umuhango ufite agaciro gakomeye mu bukungu bw’u Rwanda cyane ko RDB ivuga ko iyi pariki y’ibirunga zibamo yinjiza amafaranga menshi mu gihugu. Kugeza ubu habarurwa miliyoni zisaga 17 z’amadolari zinjira ku mwaka ziyikomotseho, muri zo 92% aturuka mu gusura ingagi.
Kugeza ubu hamaze kwitwa ingagi zibarirwa muri 280 ziri muri pariki y’iburunga ariko RDB itangaza ko u Rwanda rufite izigera kuri 400.
Ushobora kuba nawe wumva utewe ishema no guha ingagi amazina ? Izi 19 ureba aha zigihe kwitwa, waziha irihe?
Ingagi 19 zigiye kwitwa amazina



















TANGA IGITEKEREZO