Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu zikomeye ku Isi kuko igaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima bibereye ijisho kandi bikurura ababireba.
Bimwe muri byo ni ubwoko bw’inyoni busaga 300, inguge zo mu bwoko butandukanye, amasumo, ikiraro cyo mu kirere gituma ureba pariki yose ndetse n’ibindi byiza nyaburanga biyigize.
IGIHE yabateguriye ahantu nyaburanga ushobora gusura ukabona ubwiza buhebuje bugize Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kuri ubu iri mu zisurwa cyane muri Afurika.
Inguge
Iyo utangiye kwegera Pariki y’Igihugu ya Nyungwe uhura n’ibisimba bigenda mu muhanda byo mu bwoko bw’inguge. Muri iyi pariki habarizwamo ubwoko 13 bwazo ariko enye nizo zisurwa bitewe n’imiterere n’imico yazo.
Izisurwa zirimo Inkomo (Colobus monkeys), ubwoko bw’inguge z’umukara n’umweru ziboneka mu bihugu bike cyane. Niho habarizwa itsinda rinini ryazo ku Isi rya ‘Super group’ rigizwe n’inkende zirenga 500 ziba mu muryango umwe uba Kuwinka hakaba hari n’indi nto ibarizwa mu Gisakura.
Inyenzi (Silver Monkey), na zo ni inkende zifite amatama manini ziba mu biti, hari n’Ibishabaga (Grey-cheeked mangabey), izi ziba ari umukara ahantu hose ariko zifite amasura ajya kumera neza nk’abantu.

Gutembera mu ishyamba
Gutembera mu ishyamba biraruhura kandi bigatanga umwuka mwiza, hari inzira zitandukanye zo gusura zirimo ibiti byiza biteye amabengeza bifite ingano n’ubwiza budasanzwe.
Hari amasumo y’amazi n’aho gukorera imyitozo ngororangingo yo kumanuka no kuzamuka.
Izi nzira zirimo ingufi n’indende kuko hari iyo kugenda isaha n’igice, indende ikaba igera ku minsi itatu. Iyi nzira y’iminsi itatu abantu bagenda barara mu nzira bugacya bagasubukura urugendo.

Gusura inyoni
Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe habarizwa ubwoko buzwi bw’inyoni bugera kuri 320, harimo ubwoko 29 buboneka mu gace k’amashyamba y’imisozi aboneka mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Uburasirazuba bwa Congo, Uburengerazuba bwa Uganda n’igice kimwe cy’Uburengerazuba bw’u Burundi.
Iyo uvuye muri metero eshanu za pariki ntabwo wongera kubona izo nyoni, iki gice nacyo gishimisha abantu kuko babasha kubona ibi binyabuzima.

Gusura amasumo
Kureba amazi amanuka ku musozi ari menshi ni kimwe mu bintu bishimisha uwasuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko amanuka umuvuduko mwinshi aturuka hejuru.
Muri Pariki ya Nyungwe hari amasumo abiri meza arimo irya Kamiranzovu na Ndambarare. Iki gikorwa kiri mu bishimisha ba mukerarugendo basura iyi pariki.

Nyungwe Canopy Walkway
Ikiraro cyo mu bushorishori kiri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo gusura iyi pariki kuko iyo umuntu ari kugenda hasi mu ishyamba ntabwo abasha kuyireba neza.
Canopy Walkway yubatswe mu 2010 ifite metero 160 z’uburebure. Ikimara kubakwa yazamuye umubare w’Abanyarwanda basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Uduce two gukambikamo
Ba mukerarugendo basura pariki hari abakenera kurara; uburyo bwo kurara muri iyi pariki ni ugukambika mu mahema yabugenewe, aha hari uduce tubiri twabugenewe twujuje ibisabwa ahitwa Kuwinka.
Ibi nibyo bikorwa bikundwa na bamukerarugendo bageze muri iyi pariki ariko wahakorera ibindi bitandukanye dore ko bakora ibishoboka byose ngo borohereze abayisura.
By’umwihariko Abanyarwanda kuko mu bikorerwa muri pariki byose kubigeraho bishyura 5 000Frw.

Amarembo ya pariki aruguruye
Ubwo Covid-19 yibasiraga u Rwanda n’Isi muri rusange mu bikorwa byafunzwe harimo n’ubukerarugendo, uko yagiye yoroha byatumye ibikorwa bitandukanye bikomorerwa.
Mu minsi yashize gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe byasabaga kubanza kwipimisha Covid-19, kwipimisha ‘PCR’ ku giciro cyabangamiraga abakeneye kuyisura.
Ubuyobozi bwa Nyungwe Management Company icunga iyi pariki bwashyizeho ko abasura bagomba kwipimisha ‘rapid test’ cyishyurwa 5 000 Frw.
Ibi byatumye ikigo kizobereye mu gutembereza ba mukerarugendo Global Line Safaris gitegura urugendo rwo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe tariki ya 27 Ugushyingo 2021.
Umuyobozi wa Global Line Safaris, Shumbusho Raymond, yabwiye IGIHE ko bateguye iki gikorwa kugira ngo barusheho gushishikariza Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bigize u Rwanda.
Yagize ati “Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni hamwe mu hantu nyaburanga mu Rwanda twifuje kuhasura kugira ngo dushishikarize Abanyarwanda kwitabira ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.”
Abazajyana na Global Line Safaris bazabafasha gutembera kuri Nyungwe Canopy Walkway no kugenda mu bice bitandukanye by’ishyamba babifashijwemo n’abazobereye mu gutembereza abayisura.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!