00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturiye Pariki barasabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 7 September 2013 saa 05:55
Yasuwe :

Abaturiye Pariki y’Akagera barasabwa kureka kurambya bategereje inkunga ya 5% akomoka ku musaruro w’amafaranga yinjijwe na Pariki, ahubwo bakwiye gukora ibindi bikorwa bibateza imbere.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu,Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ku ya 5 Nzeri yavuze ko ubwenge Imana yahaye Abanyarwanda bagomba kubukoresha biteza imbere, bityo n’abaturiye Pariki y’Akagera bagahumuka, bakareba imishinga yabafasha kwigira.
Ati ”Tugomba gukomeza guteza imbere ubwenge Imana yaduhaye, (…)

Abaturiye Pariki y’Akagera barasabwa kureka kurambya bategereje inkunga ya 5% akomoka ku musaruro w’amafaranga yinjijwe na Pariki, ahubwo bakwiye gukora ibindi bikorwa bibateza imbere.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu,Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ku ya 5 Nzeri yavuze ko ubwenge Imana yahaye Abanyarwanda bagomba kubukoresha biteza imbere, bityo n’abaturiye Pariki y’Akagera bagahumuka, bakareba imishinga yabafasha kwigira.

Ati ”Tugomba gukomeza guteza imbere ubwenge Imana yaduhaye, amafaranga abakerarugendo bazanye ntibayasubiraneyo.”

Yavuze ko 5% by’umusaruro winjiye mu bukerarugendo, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere- RDB cyabafashije kubona imishinga myinshi, irimo iy’ibigega by’amazi, amashuri meza n’ibindi, bityo ko batangira gutekereza ku mishinga y’ubukorikori n’ubugeni, ireshya ba mukerarugendo.

Ati “Mufite ubukungu bubyazwa umusaruro. Mugomba kubibyaza umusaruro inshuro ebyiri, ni ukuvuga umusaruro wa 5% ava mu bukerarugendo bagenerwa mu mishinga, bakanashakisha indi y’ubukorikori. Mwabikora, murabishoboye, mushobora kuboha, mugakora imishinga yo kubyinira no gucurangira abakerarugendo, bakabasigira amafaranga.”

Abaturage baturiye Pariki baganiriye na IGIHE, batangaje ko ari igitekerezo cyiza babonye, ko biberaga mu bikorwa by’ ubuhinzi n’ubworozi, ko bagiye gushyira ingufu mu bukorikori bugaragaza ibikorwa by’u Rwanda, imitako itandukanye n’ibindi, bityo abazajya baza gusura Pariki y’Akagera, bakaba bagira icyo bagenda baguze.

Igikorwa nk’iki ngo kiba cyiza kikanabateza imbere mu gihe bikozwe muri za koperative.

Umunyamabanga nsingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yavuze ko bizafasha cyane mu guteza imbere ubukerarugendo bwaho, kuko ubusanzwe Pariki y’Akagera kuva 2010 yazamutseho 50% ku bayisura, amafaranga y’amahanga yinjira akarenga 60%, ibyo bikorwa na byo byakongera uyu musaruro.

Makombe Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages