00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru zijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 April 2017 saa 08:19
Yasuwe :

Muri iki gihe isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe riteza ingaruka zirimo imyuzure, inkangu, izuba riva igihe kirekire rigatuma imyaka yahinzwe yuma, indwara z’inzaduka zibasira abantu n’ibihingwa n’ibindi.

Mu Rwanda by’umwihariko Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije guhangana n’icyo kibazo, zirimo kwigisha abaturage uburyo bwo guhangana n’ibiza ndetse no kubikumira.

Sosiyete ibungabunga ibidukikije mu nkengero za Pariki ya Nyungwe yitwa Biocoop-Rwanda yahuguye abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo ibereka uburyo batanga umusanzu wabo mu kwita ku bidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Biodiversity Conservation).

Ange Imanishimwe uyobora iyo sosiyete avuga ko bahugura abaturage mu byiciro bitandukanye, ariko kuri iyi nshuro bahisemo no gukorana n’itangazamakuru kuko baribonamo umusanzu ukomeye.

Yagize ati “Njyewe buri gihe iyo mbonye umunyamakuru mubona nk’umwarimu, nk’umuntu watanga uburezi n’uburere, niyo mpamvu twicaye turavuga tuti ‘reka dushyireho amahugurwa yihariye y’abanyamakuru’, kugira ngo mu kazi kabo bajye bibuka na bya binyabuzima bindi, bibutse abaturage ko bakwiye kubibungabunga, kandi babibutse ko bakwiye kwirinda kwangiza ibidukikije”.

Imanishimwe yagarutse kuri bimwe mu binyabuzima byahozeho, ariko bikaza kuburirwa irengero, avuga ko biterwa n’abantu babihohotera cyangwa ihindagurika ry’ibihe rituruka ku kwangiza ibidukikije.

Ati “Muri pariki ya Nyungwe hahoze habamo inzovu, ariko ubu zose zishwe n’abahigi zirashira, ubu nta Nyange tukibona, hari n’ibindi binyabuzima byahozeho bitakiriho, urumva ko dukeneye ko abaturage bahindura imyumvire bakareka guhohotera ibindi binyabuzima. Abanyamakuru rero tubakeneyeho umusanzu ukomeye wo kwigisha abaturage kuko barabumva cyane”.

Bamwe mu banyamukuru bahuguwe mu gihe cy’iminsi ibiri, bavuga ko bungutse byinshi kandi byabakanguye, bakaba bagiye gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikijje n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Christine Ndacyayisenga ati “Njyewe inkuru zijyanye n’ibinyabuzima najyaga nitinya sinzikore, nizo nkoze ugasanga ni nke kuko nta bumenyi nzifiteho, najyaga nanga kubeshya abantu, ariko ubu namenye agaciro k’ikinyabuzima cyose n’akamaro kacyo, nuko gikwiye kubungwabungwa. Niyo mpamvu numva gukora inkuru zijyanye nabyo ari ibintu natangiye kwiyumvamo cyane, kandi nkabikora ngamije no kwigisha abandi”.

Aya mahugurwa ku banyamakuru yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Icyitegererezo gishinzwe kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’Umutungo Kamere, gikorera muri Kaminuza y’u Rwanda, CoEB (Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resources Management).

Prof Beth Kaplin, uyobora CoEB yavuze ko bishimiye gukorana n’itangazamakuru, kandi ari gahunda izakomeza mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Abanyamakuru bahuguwe bavuga ko bungutse byinshi
Prof Beth Kaplin uyobora CoEB aganira n'abanyamakuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages