00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Nigeria baba mu Rwanda biyemeje kwifashisha ibyarubayemo mu kwirinda Jenoside yaba ahandi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 April 2026 saa 02:46
Yasuwe :

Abaturage bakomoka muri Nigeria baba mu Rwanda batangaje ko biteguye guhangana n’amacakubiri n’inzangano kugira ngo ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitazagira ahandi biba.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Mata 2026, ubwo Umuryango w’Abanya-Nigeria baba mu Rwanda bifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi basura Urwibutso rwayo rwa Kigali.

Ni igikorwa cyatangiranye n’urugendo rw’amahoro berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahageze basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, Abanya-Nigeria baba mu Rwanda biganjemo urubyiruko bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 250.000 bishwe muri Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanya-Nigeria baba mu Rwanda, Prof Umaru Carba, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Yagaragaje ko u Rwanda rwihariye aho Abanyarwanda bongeye kubana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “U Rwanda rurihariye ugereranyije n’ahandi hose habaye Jenoside kubera ko Abanyarwanda nyuma bahisemo kunga ubumwe bafata icyemezo cyo gukomeza kubana no gufashanya, no kwikemurira ibibazo bateza imbere igihugu cyabo.”

Yakomeje avuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bibafasha gusobanukirwa neza amateka yayo ndetse bikaba byatuma bakumira ko yazongera kubaho ahandi.

Ati “Twizera ko ari ngombwa gukomeza ibi bikorwa byo kwifatanya n’Abanyarwanda dusura Urwibutso rwa Jenoside kubera ko ibyo tubona bidufasha kwigira kuri ayo mateka mabi ndetse no gukora ibishoboka byose mu kurwanya ko Jenoside yazongera kubaho ahandi hantu ku Isi.”

Ambasaderi w’Agateganyo wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko rumaze kuba ikitegererezo mu iterambere rya Afurika.

Ati “Turashimira uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu rukaba rumaze kuba ikitegererezo mu iterambere rya Afurika. U Rwanda rwari rwarasenyutse gusa ubu ruri mu bihugu bikomeye bya Afurika.”

Nigeria ni inshuti y’u Rwanda. Bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n’ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by’irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

Perezida Kagame na Tinubu bongeye kuganira muri Mutarama 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

Abanya-Nigeria batuye mu Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeje ko Jenoside itazongera kubaho ahandi ku Isi
Ambasaderi w’Agateganyo wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna aha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanya-Nigeria baba mu Rwanda, Prof Umaru Carba, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanya-Nigeria batuye mu Rwanda basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe
Abanya-Nigeria batuye mu Rwanda bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages