Kwita Izina ni umuhango witabirwa n’abashyitsi baba abo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, aho ingagi ziba zavutse buri mwaka zihabwa izina, mu mugenzo umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, giteganyijwe ku wa 6 Nzeri mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ibarura ryakozwe mu 2016 ryerekanye ko umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera mu gice cy’ibirunga, aho habarurwaga ingagi 604 ziba mu miryango 41, bingana n’izamuka rya 26% kuko zavuye kuri 480 zabarurwaga mu mwaka wa 2010.
Iki ni ikimenyetso cy’intambwe ikomeye yatewe mu kubungabunga ingagi, ku buryo ziheruka kuvanwa mu mubare w’inyamaswa zugarijwe n’ibyago byo gukendera.
Imbaraga u Rwanda rukoresha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zikomeje no gutanga umusaruro kubera ko n’inyungu ituruka mu bukerarugendo igenda izamuka, hamwe n’abasura ingagi by’umwihariko. Mu 2017 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasuwe n’abantu 35 567, ibyara inyungu ya miliyoni $16.75.
Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gusangiza abaturage baturiye pariki ku nyungu ituruka mu bukerarugendo, aho kuva mu 2005 bahabwaga 5% k’umusaruro wabwo, mu 2017 aza kongerwa agera ku 10%.
Byatumye haterwa inkunga imishinga 730 y’abaturage ibarirwa agaciro kari muri miliyoni $6.1, birimo amashuri, amavuriro, ibigega by’amazi n’ibindi bikorwa mu mirenge 12 yo mu Turere tune dukora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ni ibikorwa bimaze guhanga imirimo igera ku 1,500.



















TANGA IGITEKEREZO