00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Amateka y’abanyarwanda mu gihe cy’Ubukoloni yagaragajwe mu isura nshya (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 December 2018 saa 08:50
Yasuwe :

Inzu Ndangamurage y’Ubukoloni ku Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunguwe mu isura nshya ku wa 8 Ukuboza 2018 nyuma y’imyaka itanu ivugururwa.

Africa Museum [Royal Museum for Central Africa] iri mu Mujyi wa Tervuren mu Bubiligi. Yavuguruwe hakoreshejwe miliyoni £67.

Umunyarwandakazi, Dr Uwizeyimana Emeline, ari mu nzobere esheshatu zikomoka muri Afurika zagize uruhare mu mpinduka zakozwe muri iyi nzu ibitse amateka ahambaye yo kuri uyu mugabane.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Uwizeyimana yagarutse ku rugendo rw’imyaka itanu rwibanze ku biganiro byabahuje n’abayobozi b’inzu ndangamurage n’abashakashatsi bayikoreramo.

Yagize ati “Habaye impinduka nyinshi. Hari ibyo twababwiraga ko atari byiza, byerekana Umunyafurika nk’umucakara. Harimo amashusho yerekana imirimo y’agahato, amashyamba n’imibereho idahwitse. Amateka y’Abanyafurika yatanzwe n’abera, biba byiza ko umuntu akubaza neza ibyo atekereza cyangwa mugafatanya kubara inkuru y’ubwo buzima.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Iyi nzu yahaga agaciro cyane Ababiligi b’abakoloni nk’intwari. Mu by’ukuri baje muri Afurika bica abantu, babakoresha imirimo y’agahato bituma Abanyafurika benshi cyane abo muri RDC batakaza ubuzima.’’

Dr Uwizeyimana usanzwe ukora ubushakashatsi ku Rwanda n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yatoranyijwe mu kungura bagenzi be ibitekerezo.

Yagize ati ‘‘Mu byahindutse harimo amazina arindwi y’abakomoka muri RDC yanditswe ku rukuta nk’abaguye mu bukoloni. Iyi nzu ndangamurage yanahaye agaciro ibikorwa by’abahanzi b’Abanyafurika barimo Abarundi n’Abanye-Congo. Abahanzi bo mu Rwanda ntibaragaragara usibye Rugamba Dolce gusa hari abatanze ibihangano byabo.’’

Umusingi wubatswe witezweho kuzubakirwaho ibiganiro bizatuma Umunyafurika adakomeza kugaragara nk’inyamaswa.

Ati ‘‘Hari impinduka zizatuma Sosiyete Mbiligi yumva neza ubuzima bw’Abanyafurika.’’

Imiryango y’abaherwe mu Bubiligi ntiyanyuzwe n’impinduka

Mu miryango 20 ikize mu Bubiligi, icyenda muri yo yabaye muri RDC.

Dr Uwizeyimana yavuze ko ‘‘Ubukire bw’abo bantu bushingiye ku byo bakuye muri RDC. Bafite amafaranga yabonywe mu buryo butemewe. Niyo mpamvu batishimira ko habaho ihindagurika. U Bubiligi mu gihe cy’Ubukoloni cyari igihugu gikomeye, ubukungu bwa Afurika nibwo cyifashishije. Ababigizemo uruhare ntibashobora kwishimira izo mpinduka.’’

Abanyafurika bananditse imbwirwaruhame bifuza ko yari kuvugwa n’Umwami w’u Bubiligi mu gutaha Inzu Ndangamurage y’Ubukoloni.

Mu butumwa bwe, Dr Uwizeyimana yagaragaje ko akwiye gusaba imbabazi ku bukoloni bwabaye, hanyuma impande zose zigasasa inzobe.

Yavuze ko ‘‘Ubu Afurika yarahumutse, twarigenze. Hari amasezerano amwe yemerera ibihugu gukorana. Ni igihe cyiza cyo kuvuga ko ibi bintu tubikeneye, ibi tubyirinde. Kubana bisaba ko twubahana kuko buri wese afite ubumenyi n’ubushobozi bwe. Nta muntu n’umwe ukwiye gusubizwa inyuma n’uruhu rwe, aho akomoka n’ibindi.’’

Inzu ndangamurage ibitse umutungo gakondo w’amateka y’u Rwanda urimo ibijyanye n’ubugeni, ibisigazwa byakuwe mu matongo, inyandiko za kera zirimo izo abategetsi b’u Bubiligi bohererezanyaga n’Abashefu b’Abanyarwanda n’ibindi n’ibindi byajyanywe n’abamisiyonari b’Ababiligi.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Nzu Ndangamurage y’Ubukoloni, Bruno Verbergt, yatangarije IGIHE ko amavugura yakozwe ku bufatanye n’Abanyafurika.

Yagize ati ‘‘Ubutunzi dufite ni umurage w’abaturage ba Afurika. Ntabwo twasubizayo ibi bikoresho tutaraha Abanyafurika ijambo. Mu nyubako ivuguruye harimo ubuhamya bw’abasobanura uko byakorwaga. Twagiranye ibiganiro bigaragaza amagambo akwiye gukoreshwa mu nyito ziboneye.’’

Ku wa 17-19 Nzeri 2018, u Bubiligi n’ibihugu bwakolonije byaganiriye ku kugarurura mu Rwanda umutungo ndangamateka wajyanyweyo mu gihe cy’ubukoloni.

Bruno yavuze ko ‘‘Twagiranye amasezerano n’Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda yo gusangira inyandiko z’amateka dufite n’iziri mu bubanyi n’amahanga. Nyuma y’ibiganiro badusabye kuyabika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo abashakashatsi bazoroherwa no kuyageraho.’’

Kuva muri Mutarama 2019, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere kizafatanya n’u Bubiligi hagati y’inzu ndangamurage mu bihugu byombi.

Muri iyi ngoro harimo inyandiko nyinshi zivuga ku mateka y'Abanyafurika mu gihe cy'ubukoloni
Abari abayobozi ba RDC mu gihe cy'Ubukoloni bagaragazwa muri iyi ngoro
Uko abana b’abazungu barebaga umusirikare w'umwirabura uri ku burinzi. Muri iyi ngoro harimo amateka agaragaza ko bamureba nkaho ari ikintu kidasanzwe
Muri iyi ngoro harimo ibibumbano bigaragaza imibereho y’abakoloni nk’uwitwa Léopard wateraga ubwoba abanyafurika
Iyi foto igaragaza igihe Abanyafurika barimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo mu imurikagurisha mu Bubiligi mu 1958. Icyo gihe benshi mu bagiye muri iki gihugu ntibabashije gutaha ahubwo bahasize ubuzima. Muri icyo gihe Umujyi wa Bruxelles wasuwe n’abantu barenga miliyoni 42
Iyi foto isobanuye isubirwamo ry’iyi ngoro. Yerekana abera bakurura bishyira umutungo uyibitsemo n’abanyafurika batsimbaraye badashaka ko utwarwa
Muri iyi ngoro harimo icyumba cyagenewe abantu bo muri Diaspora. Ni ho bahurira bakaganira ku ngingo zitandukanye
Iyi foto igaragaza ifishi yo mu 1955 y'umwana w’umu-métis i Save. Yajyanwe mu Bubiligi atandukanywa n’ababyeyi be. Igaragaza amwe mu mateka ababaje yabaye muri biriya bihe bya gikoloni aho abana b'imvange bafatwaga nabi ntibahabwe urukundo uko bigomba
Hagaragaramo kandi amashusho ya zimwe mu nyamaswa zizwi muri ibi bihugu
Ucyinjira muri iyi ngoro uhita ubona ko bahaye agaciro abirabura kuko nibo basobanura byinshi mu biyirimo
Hagaragaramo amafoto yavanywe mu Rwanda mu gihe cya kera
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iyi ngoro ndangamateka, Bruno Verbergt ari kumwe na Dr Emeline Uwizeyimana uyikoramo nk’umushakashatsi
Umunyamakuru wa IGIHE mu kiganiro n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Bruno Verbergt
Guido Gryseel (iburyo) ni we muyobozi w'iyi ngoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .