Iyi ngoro y’i Karongi, ni ingoro ya mbere y’ibidukikije iboneka mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, yatashywe muri Nyakanga 2015 ariko yibandaga ku kumurika ibijyanye n’ingufu (Renewable and non renewable energy) n’urugendo rukorwa ngo zitange amashanyarazi.
Nyuma yo gusanga hari ibijyanye n’ibyo ishinzwe kumurika byabaga i Kigali kwa Kandt, Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, bahisemo kwimurira i Karongi inyamaswa n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro kuko bibarirwa mu bidukikije.
Mu cyiciro cya mbere, himuwe inyamaswa zumishijwe nk’ingona, inzoka, inyoni, inkende, ibinyugungugu, imparage, ingangi n’ibindi bibereye ijisho nk’amateka ya pariki ziri mu Rwanda n’ibizigize usangamo iyo uzisuye.
Hashyizwemo n’amabuye y’agaciro agaragaza ubukungu bw’u Rwanda n’aho aherereye nka gasegereti, almunium, colta, wolfram n’ayandi, ku buryo biha ishusho ba mukerarugendo yo kuba bashora imari yabo mu gihugu.
Iyo sura nshya y’iyi ngoro ndangamurage igaragarira mu bice bice bitatu bimurikwa, ikirimo ibijyanye n’ingufu, ikigizwe n’inyamaswa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’igice kirimo ubusitani bugizwe n’ibiti n’ibyatsi gakondo bitandukanye bya kinyarwanda kugira bidacika ahubwo abantu bajye bahakura imbuto.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, kuwa 13 Ukwakira 2017, yafunguye Ingoro ndangamurage y’ibidukikije imaze kongerwamo andi mateka, anagaragaza icyizere ko bizakurura abayisura benshi.
Yagize ati “Kongera ibisurwa bizongera n’umubare w’abasura iyi ngoro, n’uburyo abayikoramo basobanurira abayisura n’ibiyirimo, bigaragaza ko bizongera umubare w’abayigana.”
Yongeyeho ati “ Hari ibyo twiga mu mashuri bikagorana kubyumva ariko nk’urubyiruko cyangwa nk’abanyeshuri babyiga kuza gusura iyi ngoro bifite akamaro kanini kuko bimwe babwirwaga, iyo baje barabibona n’amaso yabo."
Minisitiri Uwacu yatangaje ko uko abantu bagenda bayisura bakabisobanukirwa ari nako bumva agaciro ko kubungabunga ibidukikije, nta kubwirizwa.
Umuyobozi w’Ingoro y’Ibidukikije, Ndabaga Andrew, yatangaje ko ku mwaka iyi yasurwaga n’abantu ibihumbi 20 ariko bateganya ko bazikuba kabiri karenga .
Yagize ati "Abantu bakunda ibintu bitandukanye, uzajya aza akabona iby’ingufu atabyumva, azasura inyamaswa, arebe ingona, inkoza ,imparage n’ibindi. Azareba amoko dufite y’amabuye y’agaciro naho agiye aherereye cyangwa se asure ubusitani burimo imiti y’amoko atandukanye, amenye n’icyo buri bwoko bw’igiti buvura.”
Biteganyijwe ko inzoka nzima zikiri kwa Kandt zizimurwa mu cyiciro cya kabiri nizimara kubakirwa; Ingoro y’Amateka Kamere ya Kigali izwi nko kwa Kandt izasigara yibanda ku mateka y’abakoloni b’Abadage mu Rwanda.























TANGA IGITEKEREZO