Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 30 Kanama 2024, ihera ku Ngoro Ndamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda ya Huye.
Ambasaderi Masozera Robert, Intebe y’Inteko y’Umuco watangije iyi gahunda ku mugaragaro, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho iyi gahunda cyaje mu mwaka wa 2022, nyuma yo kubona ingaruka za COVID-19 yahagaritse ingendo hirya no hino ku isi, bigatuma urwego rw’ubukerarugendo rutsikira cyane.
Ati "Mu gihe cya COVID-19 twagize icyuho cy’abashyitsi kubera gahunda ya Guma mu rugo ku isi yose, bihita biduha isomo ko kudakoresha ikoranabuhanga ari ikibazo. Mu mwaka wa 2022 ni bwo twatangiye gutekereza gushyiraho ingoro ndangamurage z’u Rwanda duhereye ku ya Huye’’.
Yakomeje agira ati "Ubu twishimiye kumenyesha abantu bose aho bari hirya no hino ku isi, ko bashobora gusura Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda, ya Huye, kuko yageze ku ikoranabunga, kandi n’izindi zizakomerezaho.
Amb. Masozera yanakomoje ku bibazo bya bamwe bibaza ko kuba ingoro ndangamurage zajya ku ikoranabuhanga byazatuma zihomba amafaranga zinjizaga avuye mu kuzisura, avuga ko ahubwo bizayongera kuko ngo ibyashyizwe ku ikoranabuhanga ari ibituma abantu bagira amatsiko kurushaho.
Ati "Hari abibaza niba ibi bitazagabanya abakerarugendo, ariko n’ahandi birahaba kandi twakoze ubushakashatsi,kuko si twe twenyine dushyize umurage wacu mu ikoranabuhanga, batubwiye ko abamaze kubikora iyo usuye mu ikoranabuhanga, byongera amatsiko, ukifuza kuza kubireba imbonankubone."
Yakomeje avuga ko abasura ingoro ndangamurage hirya no hino ku isi, barangwa n’ikintu cy’amatsiko cyo gukora ku byo bifuza gusura, kubyirebera n’amaso, ashimangira ko uko umubare w’ababireba ku ikoranabuhanga wiyongera ari na ko bazarushaho kuza kubisura ari benshi bikongera amadevize yinjira mu gihugu.
Umuhoza Chantal, umukozi w’Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda ya Huye, yavuze ko hari uburyo bubiri bwashyizweho buzajya bwifashishwa n’abashaka gusura.
Bumwe muri bwo ni ubwitwa ‘360 Degree Virtual Tour’, aho umuntu yisurisha Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda akoresheje mudasobwa cyangwa telefone ye akagenda asoma anareba amafoto y’ibimuritse. Aha umuntu anyura ku rubuga rw’Inteko y’Umuco, ahanditse serivisi kuri murandasi, agakanda ahanditse Tembera mu Ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, ubundi ugasura.
Umuhoza, yakomeje avuga ko hari n’ubundi buryo bwa kabiri bwiswe ‘360 Degree Virtual reality videos’, aho umuntu (guide) aba asobanura amakuru y’Ingoro y’Umurage mu Kinyarwanda kiriho n’ururimi rw’amarenga, igifaransa n’icyongereza.
Muri ubu buryo,usura ashobora kunyura kuri YouTube akaba yasura akoresheje mudasobwa cyangwa telephone, ndetse akaba yanakwifashisha amataratara y’ikoranabuhanga (VR Headset) nabwo akanyura kuri YouTube y’Inteko y’Umuco akamanura (download) izi videwo yifuza ubundi akazisura.
Nta kiguzi kigeze gishyirwaho cyo gusura iyi ngoro mu buryo bw’ikoranabuhanga kugeza ubu, ariko mu gihe byazaba ngombwa ngo gishobora kuzaba cyazashyirwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!