Iyi ni inyubako Umwami Mutara wa III Rudahigwa ‘yari yubatse kugira ngo ayituremo, ayikoreremo nk’umwami, ariko ntiyabashije kuyituramo’ kuko yatangiye i Burundi atarayitaha. Icyo gihe hari mu 1959.
Yabanje gukorerwamo n’Inkiko zirimo Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubucuruzi n’Ubushinjacyaha, ariko Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kiza kuyisaba igirwa Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi, itahwa muri Gicurasi 2006.
Mu mavugurura ari gukorwa, ibihangano by’ubugeni byarimo, ibisaga 117 byimuriwe mu yari Ingoro y’Abaperezida ahazwi nko kwa Habyarimana i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ari yo iheruka kugirwa Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru wa INMR, Amb. Masozera Robert, yavuze ko ayo mavugurura yahereye ku Ngoro y’Amateka Kamere ubu yabaye ingoro ivuga amateka y’abakoloni kuva ku bukoloni bw’Abadage (Kwa Richard Kandt), ahari ingoro y’ibidukikije i Karongi, Ingoro y’Abaperezida, ubu ku Rwesero hakaba ariho hatahiwe.
Yakomeje agira ati “Ku Rwesero tugiye kuhashyira irindi murika, ni igikorwa kigiye kumara umwaka, hari igitekerezo gisigaje gusa kunozwa cy’uko hajya ingoro ivuga amateka y’ukwigira kw’Abanyarwanda. Ukwigira kurimo izi gahunda za leta twavomye mu muco tuvomamo ibisubizo.”
“Izaba ari Ingoro imurika izi gahunda zirimo nka za Gacaca, Itorero, Ubudehe, Abunzi, Girinka, Ndi Umunyarwanda, Umuganda, urutonde rurerure. Ziriya gahunda zimaze kugaragaza umusaruro ku buryo abashinzwe iby’amateka n’umurage basanze ari ibintu byo kubungabungwa.”
Gusa mu gihe iyi gahunda itaratangira gushyirwa mu bikorwa ntabwo hambaye ubusa, hazajya habera imurika ridahoraho ndetse hari n’ibihangano byahasigaye, hakazajya habera n’andi mamurika ku bufatanye n’akarere ka Nyanza.
Iyi ngoro ya Rudahigwa ni inyubako yera, igizwe n’inzu ebyiri zigerekeranye. Yari isanzwe ibarizwamo ibihangano mberajisho bibaje mu biti, mu byuma, ibishushanyije, ibibumbano, ibyomekanwa n’ibindi bitandukanye byose bisaga 300.



TANGA IGITEKEREZO