Mbere ya Covid-19, izi ngoro zinjirizaga igihugu miliyoni zirenga 400 Frw, gusa uwo mubare waragabanuytse kuva iki cyorezo cyakwaduka.
Ku wa 18 Gicurasi 2023, u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage.
Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera, yavuze ko Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda zigira uruhare runini mu bukungu, imibereho myiza n’iterambere by’igihugu.
Ati “Mbahaye urugero mu bukungu, zinjiza amafaranga kuko zirasurwa. Mbere y’icyorezo cya covid-19 twari tugeze ku bantu ibihumbi 400 basura izi ngoro ku mwaka bakinjiza miliyoni hagati ya 400 Frw na 500 Frw”.
Amb. Masozera yavuze ko Covid-19 yagabanyije umubare w’abasura izi ngoro n’amafaranga zinjiza mu isanduku ya Leta.
Ati “Twongeye gusa n’abagaruka ku kigero cya mbere kuko mu 2022/23 Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda zinjije miliyoni 387 Frw, murumva ko ari hafi miliyoni 400 Frw n’abantu bazisuye bari hafi mu bihumbi 400”.
Aya mafaranga aba yarishyuwe n’abasuye izi ngoro, hatabariwemo ayinjizwa n’imodoka zatwaye ba mukerarugendo, ayo za restaurant na hotel zikorera n’izindi nyungu.
Ati “Mu mibereho myiza ikirimo ni uko tutabungabunze izi ngoro ndangamurage, umurage waducika tukabura bwa bumwe bavugaga, na za ndangagaciro z’Abanyarwanda”.
Magingo aya mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zirimo Ingoro yitiriwe "Richard Kandt" (iri i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali), Ingoro ijyanye n’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (iri mu Karere ka Gasabo), Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda (iri mu Karere ka Kicukiro), Ingoro y’Abami (Iri mu Karere ka Nyanza), Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda (iri mu Karere ka Huye), Ingoro y’Ibidukikije (iri mu Karere ka Karongi), Ingoro yo Kwigira (iba mu Karere ka Nyanza) n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu (iba mu Karere ka Gicumbi).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!