Iri murika ryatangijwe kuri uyu wa Mbere, ryateguwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda, iy’u Budage bafatanyije n’u Rwanda. Rizamara ibyumweru bitatu ribera ku nzu ndangamurage yo kwa Kandt, aho abashaka kureba aya mateka gusa nta kiguzi bakwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert, yabwiye IGIHE ko hagaragazwa abadipolomate icyenda muri 36 bakoze ibikorwa bidasanzwe bagakiza abantu muri Jenoside yakorewe abayahudi igahitana abagera kuri miliyoni esheshatu.
Yakomeje avuga ko aba badipolomate bari bahagarariye ibihugu byabo mu bihugu u Budage bwari bwaragiye bwigarurira, bagaragaje umutima wa kimuntu batangira gufasha impunzi zagendaga zibagana bakabashakira impapuro za pasiporo rimwe na rimwe bakabahimbira amazina bagira ngo babakize.
Yagize ati“Turimo kwerekana abo badipolomate kuko bakoze ibinyuranye n’amategeko y’ibihugu byabo kuko ibihugu byabo ntibyabishakaga, babikoraga bihishe dore ko bamwe byabaviriyemo no kwirukanwa ku kazi kabo bitewe nuko nta gihugu cyashakaga kwakira abayahudi, byose byari byarabatereranye.”
Abo badipolomate barimo abo muri Espagne, Suède, Peru, Portugal, u Burusiya, Turikiya n’abandi bakoze ibikorwa by’ubutwari bibaviramo guhabwa umudali w’umutima wa kimuntu.
Iri murika ririmo kuzenguruka ibihugu, rigeze mu Rwanda rivuye muri Ethiopia rikazahava rijya mu kindi. Ambasaderi Masozera, avuga ko risobanuye byinshi ku Rwanda kuko rusangiye byinshi na Israel, birimo n’amateka ya jenoside.
Kuba rigeze mu Rwanda avuga ko rishimangira igisebo abadipolomate bari mu Rwanda mu gihe cya jenoside bakwiye guterwa n’uko batagize ubutwari bwo kurokora abicwaga.
Ati “Natwe hano mu Rwanda twagize abantu bagize umutima wa kimuntu ndetse banahawe umudali w’umurinzi w’igihango, ariko muri bo nta munyamahanga w’umudipolomate wari hano mu Rwanda wakoze nk’ibyo bariya bakoze. Bariya banyamahanga bari hano bo bavanyemo akabo karenge basiga abanyarwanda bicwa, ni ikimwaro gikomeye cyane ku mwuga wa dipolomasi.”
Yakomeje agira ati “Iyo mu Rwanda abadipolomate bari bahagarariye ibihugu byabo baza gukora nka bariya, Jenoside wenda ntabwo yari kugenda nkuko yagenze kandi ntibavuga ko batayimenye ko yamenyekanye igitegurwa iba bareba.”
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr.Peter Woeste, yashimangiye ko iri murika ari ikimenyetso cy’imyitwarire myiza ikwiriye kuranga abadipolomate mu gihe abaturage b’aho bakorera bari mu kaga.
Yagize ati “Ni ibintu bitangaje iyo urebye amateka ya buri umwe, abenshi babuze byose birimo no kwirukanwa ku mirimo bakoraga ariko barokora abantu. Ni urugero kuri twe kuko baratwigisha uko twakitwara mu gihe nka kiriya.”
Muri iri murika harimo; Vladimír Vochoč wari umudipolomate wari uhagarariye icyahoze ari Czechoslovakia i Marseilles mu Bufaransa, yibukirwa ku kuba yarahaye pasiporo Abayahudi benshi bari barahunze u Budage ndetse akenshi agahimba n’amazina kugira ngo babashe guhunga.
Hari kandi Aristides De Sousa Mendes wo muri Portugal wahaye viza abayahudi bari hagati ya 15 000 na 20 000, bakabasha guhabwa ubuhungiro muri Portugal. Ibi bikorwa bye ntibyakiriwe neza n’igihugu cye cyaje kumuhagarika ku mirimo ye.





TANGA IGITEKEREZO