00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bw’ingagi, guhanganira ubuyobozi; ibikubiye muri filime mbarankuru ya ‘A Gorilla’s Story’

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 April 2026 saa 03:12
Yasuwe :

Netflix iherutse gushyira hanze filime mbarankuru yiswe ‘A Gorilla’s Story’ ivuga ku buzima bw’ingagi, uko zibana, uko zihanganira ubuyobozi, n’ibindi byerekana imibereho yazo ya buri munsi.

Ni filimi yagiye hanze ku wa 17 Mata 2026, yakozwe hashingiwe ku nkuru ivugwa na David Attenborough wari mu mirimo ya BBC yo kwerekana ubuzima bw’inyamanswa mu mashyamba mu myaka ya 1970.

Mu 1978 ni bwo yageze mu mashyamba yo mu birunga agatungurwa no kubona ingagi zimwakiriye ndetse imwe yari ikiri nto yahaye izina rya Pablo ikamujya ku kuguru isa nk’ikina na we.

Byinshi mu bivugwa muri iyi filime kandi ni ibikubiye mu gatabo ka David Attenborough kuri ubu ufite imyaka 100, yagiye yandika ku buzima bw’ingagi ubwo yari akiri mu Rwanda.

Ni filime yakozwe ku bufatanye na Silverback Films, iyoborwa ndetse inatunganywa na bamwe mu bahanga mu kuyobora filime no kuzikina barimo James Reed, Alastair Fothergill, Leonardo DiCaprio, Jennifer Davisson na Phillip Watson.

Aba ni bo bashyize hamwe amashusho arenga 250 yafashwe guhera mu 2023 na 2024 bongeraho n’ayafashwe na David Attenborough ubwo yari mu Rwanda.

Alastair Fothergill yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi nkuru cyaje bashaka kuvuga ku buzima bw’ingagi gusa bavugana n’Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund umaze imyaka irenga 60 wita ku ngagi mu Rwanda ubemerera kubafasha gukora iyo filimi.

Igitekerezo cyahindutse ubwo Fothergill yegeraga Attenborough nk’umuntu wigeze gukora ibiganiro bivuga ku ngangi, Attenborough akabyakira neza ndetse akamubwira ko hari agatabo afite yagiye yandikamo ibyo yabonye mu Rwanda ku ngagi byakwifashishwa muri iyi filime.

Iyi filime igaragaza uburyo ingagi zibaho ndetse n’uburyo zikoresha imbaraga mu guhanganira ubuyobozi rimwe na rimwe zigakora n’ibikorwa bijya gusa n’iby’abantu kugira ngo zikunde ziyobore gusa.

Igizwe n’abo twagereranya n’abakinankuru b’ingenzi barindwi, barimo Pablo ari yo ngagi yagiye kuri Attenborough mu 1978, Gicurasi iba ari ingagi iyoboye umuryango ariko itangiye gusaza, Ubwuzu nk’ingagi ikiri nto ndetse ishaka ubuyobozi.

Harimo kandi Teta nk’ingagi nkuru y’ingore yunganira iy’ingabo mu buyobozi, Imfura ikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi butari buzwi ko ingagi zabukora ndetse n’abana babiri Ubi na Inyange.

Iyi nkuru itangira Attenborough abara inkuru y’uko yahuye na Pablo bwa mbere mu Birunga ayisanganye n’izindi ngagi z’ingore nyinshi mu muryango wazo, agatungurwa n’uko zitamuteye ahubwo zasaga nk’izamwakiriye ari nabwo yagiye kumva yumva Pablo imuryamye ku kaguru.

Asobanura ko icyo ari igisobanuro cy’urugwiro kuko ingagi zerekana urugwiro binyuze mu gukoranaho.

Akomeza asobanura ko mu mibereho y’ingagi iyo iy’ingabo igize imyaka 18 itangira gushaka uko ikora umuryango wayo ari nabyo Pablo yakoze bikarangira igize umuryango munini wabayeho mu mateka yo mu Birunga.

Ingagi Pablo yaje gupfa igize imyaka 33 yishwe n’undi muryango wayiteye, ipfa iri kugerageza kurinda umuryango wayo.

Muri iyo filimi nyuma yo kwerekana ubuzima bwa Pablo bagaruka mu gihe cya none uko uwo muryango wakomotse kuri Pablo usigaye ubayeho aho uba usigaye uyoborwa n’ingagi yitwa Gicurasi ariko iba itangiye kugira intege nke kubera gusaza.

Ibyo bibonwa n’ingagi yitwa Ubwuzu iba igeze mu gihe cyo gushaka umuryango no kuwagura, igatangira kujya yiyenza kuri Gicurasi ngo birwane niyica ihite iyobora uwo muryango.

Ubwuzu ntigarukira aho kuko itera n’ingagi iba yenda kugeza imyaka yo kuba yayobora mu muryango wa Gicurasi ari yo Imfura bikarwana ikayokomeretsa cyane.

Imfura birayirakaza ikaza gucunga Ubwuzu irangariye mu ngagi z’ingore ikica umwana wa Ubwuzu, ibintu bitari bimenyerewe mu ngagi kuko ari bwo bwambere ibikorwa nk’ibyo byari bifashwe ku mashusho.

Iyi filime isobanura byinshi ku mibereho y’ingagi aho umuryango ukomeye uba ari ugizwe n’abagore benshi kandi ingagi z’ingabo zitajya zibana n’izindi ngabo ngenzi zazo keretse abana b’abahungu bazivutseho gusa.

Yerekana byinshi ku makimbirane aba hagati yazo, uko zicana zigamije ubuyobozi no kugira umuryango mugari, inshingano iyoboye umuryango iba ifite n’ibindi byinshi.

Iyi filimi yitezweho kongera ba mukerarugendo mu Rwanda ndetse no kwerekana imbaraga u Rwanda rwashyize mu kubungabunga ingagi nk’uko Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Irène Murerwa, yabivuze.

Ati “ Mu myaka irenga 20 ishize u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu kurinda no kongera ingagi ziba mu birunga binyuze mu kuzirinda ba rushimusi, gukorana n’abaturage ndetse n’ishoramari ry’igihe kirekire. Iyi filime mbarankuru ni amahirwe yo kwerekana ibyagezweho, ndetse n’ingufu byashyizweho.”

David Attenborough ahura na Pablo bwa mbere mu 1979
A Gorilla's Story ni Filimi mbarankuru yerekana ubuzima bw'ingagi zo mu Rwanda n'uko zihanganira ubuyobozi
David Attenborough abara inkuru y'uko yahuye n'ingagi mu Rwanda mu 1978
Ingagi yitwa Pablo yaciye agahigo ko kugira umuryango munini muri Pariki y'igihugu y'Ibirunga
Hasotse Filimi mbarankuru ivuga ku buzima bw'ingagi zo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages