Byagaragajwe mu bushakashatsi bwakorewe ku ngagi 59 zifite hagati y’imyaka ibiri n’umunani zo muri Pariki y’Ibirunga iri mu Majyaruguru y’u Rwanda, kuva mu 1967 kugeza mu 2019.
Hifashishijwe amakuru n’izindi nyigo zakozwe mu myaka yabanje, ibyabuvuyemo byerekanye ko kuba abana b’ingagi baba imfubyi bitababuza gukomeza kubaho, kororoka no kwisanga mu zindi. Ni mu gihe abashakashatsi basobanura ko inguge ibuze nyina ikiri nto, bisa n’igikuba gicitse mu mibereho yayo, kuko nyina ari yo iyirinda ikanayitoza inzira nyinshi z’ubuzima bwayo.
Mu kiganiro yagiranye na RFI, Umuyobozi w’itsinda ry’abashakashatsi bakoze iyo nyigo, Robin Morrison, yatangaje ko ibyo biterwa n’uko ingagi zikunze kubana mu matsinda kandi zigafashanya.
Ati “Icyo twabonye muri ubu bushakashatsi ni uko uretse ukwita ku mwana kw’ingagi z’imbyeyi kuba kutagihari, iyo zigejeje ku myaka ibiri zishobora gukomeza kubaho kandi ntizihungabane. Bisa n’aho biterwa n’uko zibana mu itsinda rigari, riba ryuzuyemo ngenzi zazo bifitanye isano zikuriwe n’ingabo ishobora kuba ari se cyangwa atari we.”
Morrison yavuze ko mu mibereho yazo “zose ziba zisa n’izishaka kuba hafi y’izo z’imfubyi” bigatuma zisanga mu zindi bityo ntizigerweho cyane n’ingaruka z’ubupfubyi.
Muri uko kwisungana kandi ngo ingabo ikuriye itsinda ifasha abana batagifite ba nyina, ikabaryamisha buri joro kabone n’iyo yaba atari yo se.
Ku rundi ruhande, umuhanga mu by’imyitwarire y’ibinyabuzima, Matthew Zipple, yavuze ko kuba ingagi zibuze nyina zikiri nto zishobora gukomeza kubaho kandi neza ”bitangaje kandi byongeye urujijo.”
Ati “Ubundi mu bwoko bwa ziriya nyamaswa icyo tuba twiteze ni uko kubura nyina bishobora kuyigiraho ingaruka mbi zikomeye ku kuba yakomeza kubaho.”
Icyakora n’inyigo Zipple aheruka gukorera mu mwaka ushize ku nkende, ingagi, inkima n’inguge yerekanye ko nta ngaruka mbi zigaragara ku ngagi iba yarabuze nyina ikiri nto.
Muri rusange, ingagi ziba imfubyi biturutse ku mpfu, ubushimusi cyangwa se kuba zakwimuka zikava mu gace kamwe zisize abana.
Iyo nyigo nshya yamuritswe muri eLife ku wa 23 Werurwe 2021, yakozwe n’abashakashatsi bo muri Dian Fossey Gorilla Fund Rwanda, University of Exeter na University of Southern Denmark.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!