Inkura zera 30 (whites rhinos) u Rwanda rwakiriye, zahise zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Ni impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.
Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarageze i Kigali nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 40.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka, yashimiye abagize uruhare mu kugezwa mu Rwanda kw’izi nkura, avuga ko bizongera agaciro ku bukerarugendo.
Ati “Uyu munsi, ntabwo twishimira gusa ko izi nyamaswa zibonye ahantu hatekanye ho kuba, ahubwo birongera agaciro ku bukerarugendo rwacu, kubungabunga inyamaswa muri iyi Pariki no ku gihugu cyacu kandi bikaba bigirira akamaro abantu nk’uko byagenze mu myaka ishize.”
“Twizeye kugera ku rwego rwiza rwo kubungabunga no kwita ku nkura binyuze mu kongera umubare wazo no kuzana ubundi bwoko bwazo.”
Yakomeje avuga ko kugira umubare munini w’inkura bizafasha u Rwanda kongera kuzamura ubukerarugendo bwarwo bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba inkura zera (whites rhinos) kuko ubusanzwe ziba muri Kenya, Uganda na Zambia.
Ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize mu 2007 ubwo hapfaga iya nyuma, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.
Ubukerarugendo bugira uruhare runini mu guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga inyuranye harimo nka gahunda yo gusangiza abaturiye za pariki ibyavuyemo, byatangiye mu 2005.
Iyi gahunda yatangiye abaturage bahabwa 5%, ariko nyuma Inama y’Abaminisitiri yemeje ko bazajya bahabwa 10%, akaba ari amafaranga ajya mu mishinga abaturage batoranyije ijyanye n’ibyo bakeneye cyane.
Ariella Kageruka yavuze kuri ubu imishinga y’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera yatewe inkunga binyuze muri iyi gahunda ari 150, aho yashowemo asaga miliyari 2,4 Frw.
Mu 2019 hazanywe izindi nkura zirabura (eastern black rhinos) eshanu zivuye i Burayi zisanga izindi 18 zari muri Pariki y’Akagera. Kuri ubu, inkura zose ziri mu Rwanda ni 56.







Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!