00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#KwitaIzina2023: Menya Abana b’Ingagi 23 bazitwa amazina uyu mwaka (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 August 2023 saa 06:33
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, Isi yose izaba yerekeje amaso mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, ahazabera ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’Ingagi.

Ni ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, hizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bisigaye hake ku Isi.

Uyu muhango umaze kumenyerwa nk’uhuruza amahanga kuko witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi, ibyamamare muri ruhago, sinema n’umuziki ndetse n’abaharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuri ubu abana b’Ingagi 23 nibo bazitwa amazina nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB. Buri mwana w’ingagi aba afite umushyitsi yaba uwaturutse mu Rwanda cyangwa hanze yahoo, umwita izina.

Nk’umwaka ushize, abarimo Umwami w’u Bwongereza, Charles, Didier Drogba n’abandi bise amazina abana b’Ingagi.

Menya abana b’Ingagi bazitwa amazina muri uyu mwaka, igihe bavukiye ndetse n’imiryango bakomokamo.

Yavutse tariki 27 Kanama 2023, abyarwa na Inyenyeri mu Muryango witwa Agashya
Ni umwana w’ingagi wavutse tariki 19 Gashyantare 2023, abyarwa na Intango mu Muryango wa Muhoza
. Ni umwana wavutse tariki 28 Werurwe 2023, abyarwa na Twitabweho mu Muryango wa Muhoza
Yavutse tariki 8 Ukwakira 2022, avuka kuri Ishyaka mu Muryango wa Mutobo
Yavutse tariki 27 Gashyantare 2023, kuri Akarabo mu Muryango wa Hirwa
Uyu we yavutse tariki 9 Ukwakira 2022, kuri Teta mu Muryango wa Pablo
Yavutse tariki 14 Kanama 2022, abyawe na Kurinda mu Muryango wa Ntambara
Ni umwana wavutse tariki 6 Ukuboza 2022, avuka kuri Gatangara mu Muryango wa Dushishoze
Ni umwana wavutse tariki 22 Nzeri 2022, kuri Shishikara mu Muryango wa Dushishoze
Ni umwana wavutse tariki 22 Gashyantare 2023, kuri Taraja mu Muryango wa Segasira
Ni umwana w’umukobwa wavutse tariki 1 Werurwe 2023, avuka kuri Sugira mu Muryango wa Isimbi
Ni umwana wavutse tariki 16 Mutarama 2023, avuka kuri Isaro mu Muryango wa Musirikare
Yavutse tariki 14 Gicurasi 2023 kuri Muntu mu Muryango wa Musirikare
Yavutse tariki 4 Nzeri 2022, kuri Icyamamare mu Muryango wa Kwitonda
Yavutse tariki 12 Ukuboza 2022 kuri Sulubika mu Muryango wa Kwitonda
Yavutse tariki 12 Gicurasi 2023 kuri Ingenzi mu Muryango wa Igisha
Ni umwana wavutse tariki 7 Gicurasi 2023 kuri Inkindi mu Muryango wa Igisha
Yavutse tariki 18 Mutarama 2023, avuka kuri Ubudehe mu Muryango wa Agashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .