00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingagi nkuru ku Isi yujuje imyaka 65

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 17 April 2022 saa 04:37
Yasuwe :

Fatou, ingagi yo mu bibaya ifatwa nk’ikuze cyane kurusha izindi ku Isi, yujuje imyaka 65, mu kigo cyita ku nyamaswa mu Budage cyizwi nka Berlin Zoo.

Binyuze kuri Instagram, icyo kigo cyanditse ko bishimye imyaka 65 iyo ngagi imaze ibonye izuba.

Ifoto yaherekeje ubwo butuma yari iy’umutsima (cake) utakishijwe inkeri n’imbuto nka bimwe mu byo Fatou ikunda kurya.

Iyi ngagi yagejejwe muri Berlin Zoo mu mwaka wa 1959 mu buryo budasanzwe nkuko byatangajwe ubwo yuzuzaga imyaka 61.

Iyi ngagi yatanzwe nk’inyishyu mu kabari bikozwe n’umwe mu bari abasare b’ubwato ubwo yaburaga amafaranga yo kwishyura akabari mu mujyi wa Marseilles mu Bufaransa. Nyuma iyo ngagi yagiye igurishwa mu bice bitandukanye by’u Burayi kugeza ubwo yagezwaga mu Budage ifite imyaka ibiri.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Fatou yagizwe ingagi ya mbere ikuze ku Isi nyuma yo gupfa kw’indi yitwaga Trudy yari yaravutse mu 1956.

Ubusanzwe izindi ngagi zarambye akenshi ntizarenzaga imyaka 50.

Fatou yujuje imyaka 65, ikaba ariyo ngagi ya mbere ikuze kurusha izindi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .