Uretse ku cyo bizakwibutsa uzaba wanamaze kubona ko hari ibifite imiterere yoroshye kwibuka ku buryo nubwo waba utakireba wabwira umuntu uko kimeze ukirebeye inyuma akagisobanukira neza.
Uretse igisiga twagarutseho gifite umunwa umeze nk’ikiyiko, uyu munsi turagaruka ku gisiga gifite umutwe umeze nk’inyundo cyitwa Hamerkop.
Imiterere ya Hamerkop
Hamerkop ni igisiga kitari kinini ukirebye neza. Amababa yacyo yose ajya gusa n’ikijuju. Hamerkop igira amababa manini iyo iyarambuye ariko kandi ikagira amababa magufi yo ku murizo.
Amaso ya Hamerkop nayo ajya gusa n’ikijuju, amaguru n’amano ni umukara kandi ikagira amano yenda gufatana nk’ay’imbata. Ingabo n’ingore byose birasa.
Uburebure bwa Hamerkop buri hagati ya centimetero 47-56. Amababa yayo iyo arambuye agira uburebure buri hagati ya centimetero 90-94. Uburemere bwayo bubarirwa hagati ya garama 415-430. Hamerkop ishobora kuramba kugeza ku myaka 20.
Ibitunga Hamerkop
Hamerkop itungwa n’ibikeri, imitubu, amafi mato n’utundi dusimba two mu mazi. Mu gushaka ibyo kurya ikoresha ubuhanga butandukanye harimo guhagarara ahantu hamwe itinyeganyeza ubundi umuhigo waza igahita iwucakira.
Ishobora kandi kugenda mu mazi, mu byondo ishaka ibyo kurya. Igihe kimwe iba iguruka hejuru y’amazi kugira ngo nibona umuhigo utembera hejuru y’amazi iwucakire. Ubundi buryo ikoresha ni ukugenda inyuma y’imvubu, ubushyo bw’inka cyangwa ubw’imbogo kugira ngo ibashe gufata ibiharara byakanzwe n’ibyo bisimba.
Imyororokere ya Hamerkop
Hamerkop yubaka icyari kinini cyane. Icyari cyayo gishobora gupima ibiro 50 kandi imbere gishobora kugira umwanya wa metero ebyiri.
Homerkop yubaka nibura ibyari 3-5 mu mwaka. Ibyo byari ishobora kubyubaka kuko ishaka kororokeramo ariko kandi ishobora no gupfa ku byubaka ntacyo igiye kubikoresha.
Iyo icyari kimaze gutungana ingore itera amagi 3-7 y’umweru. Ingabo n’ingore zifatanya kurarira amagi mu gihe cy’ukwezi (iminsi 28-30). Ingabo n’ingore kandi bifatanya kwita ku mishwi uretse ko imishwi ishobora gusigara yonyine mu cyari mu gihe runaka nubwo ibyo bimenyerewe no ku zindi nyoni zijya gushakira ibyo kurya ku mazi.
Imishwi iyo ikivuka iba isa n’ikijuju kandi ifite umunwa wagutse. Iyo umushwi umaze iminsi nibura 17 uba umaze kugira ishusho igaragara kandi n’amababa yarameze. Iyi nyoni iyo ikiri nto nibura ku minsi iri hagati 44-50 iba ishobora kuguruka neza ariko ikagaruka kurara mu cyari kugera ku mezi 2 nyuma yo guturagwa.
Ibindi wamenya kuri Hamerkop
Hari amakabyankuru menshi ashingiye kuri Hamerkop. Hari ahantu hamwe na hamwe bavuga ko izindi nyoni ziyifasha kubaka icyari n’ubwo ntawurabibona. Mu baturage bamwe na bamwe bagifite imyumvire cya kera hari hamwe na hamwe iyo Hamerkop inyuze hejuru ya nyakatsi zabo bahita bihutira kuzisenya kuko batekerezako iziteye umwaku.
Hari imico imwe n’imwe y’abantu nk’abaturage bo mu butayu bwa Kalahari bizera ko “Hamerkop ari inyoni y’inkuba” kuko kuri bo gukubitwa n’inkuba aba ari ikimenyetso cyerekana ko wari wagerageje kwiba icyari cya Hamerkop. Ikindi bizera ni uko ikigirwamana cyabo cyitwa Khauna kibuza abantu bose kwica Hamerkop.
Tugendeye ku myemerere ya kera y’abaturage bo muri Madagascar, bizeraga ko umuntu usenya icyari Hamerkop afatwa n’indwara y’ibibembe. Hari umuvugo bagira mu rurimi rwabo ugereranya Hamerkop n’igisiga kibi kandi cyavumwe.
Ibibangamira Hamerkop
Muri iki gihe Hamerkop ntabwo ifatwa nk’igisiga kigeramiwe nubwo kimwe n’ibindi bisiga byose birimo guhura n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’imiti ikoreshwa mu buhinzi. Muri Nigeria abantu bica Hamerkop kugira ngo bayikoremo imiti gakondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!