00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri African Spoonbill, igisiga kiboneka henshi muri Kigali gifite umunwa umeze nk’ikiyiko

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 24 May 2021 saa 07:53
Yasuwe :

Kimwe mu bintu gishobora korohera umuntu guhora acyibuka ni ikintu ashobora kubona n’amaso ye gifite imiterere yihariye. Iyo bigeze mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nyoni n’ibisiga ibyo birushaho gushimisha abantu benshi bitewe n’impamvu zitandukanye. Muri izo mpamvu harimo nko kubona inyoni cyangwa ibisiga by’amabara meza cyangwa se bifite imiterere y’umwihariko.

Muri Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda hari ahantu hatandukanye ushobora kujya kwihera ijisho inyoni n’ibisiga by’amoko atandukanye bikesha ubuzima bwabyo amazi kuko ariho bikura ibibitunga cyangwa kuko ariho bibasha kuba bikagubwa neza.

Muri izo nyoni n’ibisiga wabona ku mazi ni icyitwa African Spoonbill kirangwa no kugira umunwa umeze nk’ikiyiko. Ushobora kukibona ku gishanga kiri i Masaka hafi y’uruganda rwa Inyanye, Rwandex ahahoze inganda, Nyarutarama ku cyuzi cyitiriwe Nyagahene, mu Gatsata hafi y’amagaraje n’ahandi hatandukanye.

Imiterere ya African Spoonbill

African Spoonbill ni igisiga gifite amaguru maremare agifasha kugenda mu mazi. Amababa yacyo yose ni umweru. Iyo kiri mu gihe cyo kororoka n’ubundi amababa aba asa n’umweru uretse ko amaguru yacyo no mu maso hacyo haba hatukura.

Iyo iki gisiga kikiri gito ntabwo kiba gifite mu maso h’umutuku kandi umunwa wacyo uba ari umuhondo. Iki gisiga iyo kiguruka ntabwo kiba kimeze nk’ibiyongoyongo kuko cyo kiguruka ijosi rirambuye neza.

Ku rwego rw’Isi habarurwa African Spoonbill zikabakaba 73.000. Ubujyejuru bwa African Spoonbill ni santimetero 90. Uburemere bwayo buri hagati ya kilogarama 1.2-2. African Spoonbill ishobora kurama igihe kiri hagati y’imyaka 15-30.

Ibitunga African Spoonbill

African Spoonbill ni indyanyama. Ibyo kurya byayo by’ibanze ni amafi, ibinyamujonjorerwa, ibikururanda, udusimba duto twaba utuba mu mazi cyangwa utuba ku butaka n’ibyana by’udusimba duto.

Imyororokere ya African Spoonbill

Nubwo African Spoonbill zimwe na zimwe z’ingabo zishobora kugaragara zirimo gushurashura, ariko muri rusange African bill zubaka umuryango w’ingabo n’ingore imwe kandi ukaba ari umuryango w’ubuzima bwose. Iyo ziri mu gihe cyo kororoka zitera amagi mu gace kamwe ari nyinshi cyane urugero nko mu biti byegeranye.

Ingore itera amagi 3-5. Ayo magi ingabo n’ingore zifatanya kuyararira mu gihe cy’iminsi 29. Iyo amagi amaze guturagwa yitabwaho n’ababyeyi bombi mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 20-30. Nyuma gato y’iyo minsi iyo mishwi iba ishobora kuva mu cyari. Iyo hashize ibindi byumweru 4 iyo mishwi iba imaze kumenya kuguruka neza.

Ibibangamira African Spoonbill

African Spoonbill kimwe n’izindi nyoni ndetse n’ibisiga by’ibinyantege nke biba bifite ibibihiga nubwo kuri African Spoonbill atari byinshi cyane. Ibi bisiga iyo bikiri bito ni bwo biba bifite ibyago byinshi byo guhigwa no kuribwa n’ibyiyoni, inkongoro, inzoka n’inyamabere zimwe na zimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .