Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.
Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino. Bazatangira gutangazwa mu cyumweru gitaha.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko Kwita izina ari umusaruro wo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, kandi inyungu ivamo yakomeje kwiyongera.
Ni nyuma y’uko kubera icyorezo cya Covid-19, inyungu iva mu bukerarugendo yagabanyutse ku kigero kirenga 70%.
Ati "Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. Inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164."
Imibare y’abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga yakomeje kuzamuka by’umwihariko, aho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana.
Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yavuze ko abantu baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bishimira umusaruro uva mu kurengera ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Yavuze ko kuva mu 2005 abaturiye Pariki y’Ibirunga bamaze guhabwa inkunga hafi miliyari 3 Frw binyuze mu mishinga irimo amashuri, amavuriro n’ibindi.
Ati "Kuba umuhango wo Kwita Izina buri mwaka ubera mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ishema ku baturage n’amahirwe yo gusurwa n’abantu baturutse imihanda yose."
Yavuze ko kuba uyu muhango ugiye kongera kuba ari ibyishimo kuko bigaragaza ko nyuma yo gufunga ibikorwa byinshi kubera Covid-19, ibikorwa byinshi birimo kuzahuka.
Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.
Hakomeje no kunozwa umushinga wo kwagura iyi pariki y’ibirunga, kugira ngo ingagi zibone aho zisanzurira, zirusheho kororoka no gusurwa.
Kugeza ubu uyu mushinga uri ku rwego rwo kunoza inyigo yo kwimura abatuye mu gace kazakenerwa, kubaka umudugudu bazatuzwamo no gusana neza urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604.
Biteganyijwe ko bamwe mu batanze amazina muri ubwo buryo na bo muri uyu mwaka bazagira amahirwe yo kureba abana b’Ingagi bise.
Muri uyu mwaka kandi hateganyijwe inama yiga ku bukerarugendo, ku bufatanye na African Leadership University (ALU) yiswe 2022 Business of Conversation Conference, izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Hanateganyijwe imikino yiswe Rhino Velo Race muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibikorwa byo gusura ahantu hatandukanye, Rubavu Lakeside Brunch n’igitaramo kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!