00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ubuntu bwa Nyirakabano bwatumye yitirirwa agace muri Karongi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 14 August 2022 saa 03:14
Yasuwe :

Utararenga ibirometero bibiri uvuye ku biro by’Akarere ka Karongi werekeza i Rubavu ugera ahantu hitwa ’Ryanyirakabano’. Ni agace karimo isantere iciriritse y’ubucuruzi. Abanyamatsiko iyo bahageze bibaza inkomoko y’iri zina.

Mukantwari Pricilla, umukecuru w’imyaka 90 wavukiye i Rubengera n’ubu akaba akihatuye, yabwiye IGIHE ko izina Ryanyirakabano rikomoka ku mukecuru wari uhatuye witwaga Nyirakabano.

Ngirababyeyi Manasseh, umusaza w’imyaka 72, utuye mu isantere ya Ryanyirakabano, yabwiye IGIHE ko Nyirakabano yari umukecuru w’umunyabuntu, ku buryo yacumbikiraga abantu bose atavanguye.

Ati "Mbere hose hitwaga Rubengera. Haje kuba Ryanyirakabano kubera izina ry’umuntu wari uhatuye".

Mu Rwanda rwo hambere, abantu bagendaga n’amaguru kuko amateka agaragaza ko imodoka ya mbere yageze mu Rwanda mu 1927.

Ibyo byatuma umuyobozi ukeneye kohereza ubutumwa mugenzi we abuha intumwa ikabujyana. Icyo gihe itumanaho ryakoreshwaga cyane ni ukwandikirana n’ubutumwa bwo mu magambo.

Ngirababyeyi avuga ko intumwa zabaga zivuye i Nyanza zijyanye ubutumwa ku Gisenyi (naho habaga abategetsi bakomeye) zanyuraga i Rubengera zigacumbika kwa Nyirakabano bwacya zigakomeza urugendo.

Uretse izi ntumwa zabaga zitwaye inzadiko, Nyirakabano kimwe n’Abanyarwanda bose b’icyo gihe yanacumbikiraga umugenzi wese bwiriyeho akamugaburira, bwacya akamupfunyikira impamba agakomeza urugendo.

Intumwa n’iyo zabaga zivuye i Rubavu zisubiye i Nyanza nabwo zacumbikaga kwa Nyirakabano.

Ati "Nyirakabano namubonyeho rimwe, mperekeje sogokuru, kuko nakundaga gukurikira abantu bakuru. Irya Nyirakabano baba bavuga ni itongo. Ni itongo rya Nyirakabano, aho Nyirakabano yari atuye".

Kubera gucumbikira abagenzi benshi yageze aho aramenyekana cyane, ukabona umwe agize atya amuzaniye nk’igiseke, akamushimira ati "Wangiriye neza".

Ngirababyeyi avuga ko isomo abantu bo muri iyi minsi bakwigira kuri uyu mukecuru Nyirakabano ari ukugira neza, kugira ngo bazasige inkuru nziza n’izina ryiza.

Nyirakabano yabyaye umwana umwe w’umuhungu witwaga Mwikarago. Uyu muhungu yashaje adashatse, bituma kuri ubu nta muntu uri ku Isi umukomokaho.

Agace kitiriwe Nyirakabano kari mu kagari ka Gacaca umurenge wa Rubengera
Ngirababyeyi avuga ko Nyirakabano yari umunyabuntu
Aka kazu k'amazi kubatse mu itongo rya Nyirakabano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .