Abifuza kwishima mu mwaka wa 2018, baryoherwa n’ubwiza bw’ibyo Imana yaremye , CNN yabashyize igorora yerekana ahantu 18 ku isi ushobora gusura ugatahana ibyishimo muri uyu mwaka utaha.
Igihugu cyigeze kuba indiri y’umubabaro , uyu munsi kiri mu bya mbere ushaka umunezero n’ibyishimo ashishikarizwa gusura, akirebera Ingagi zo mu misozi ziboneka hake cyane ku isi, Intare n’Inkura ziherutse kuzanwa muri Pariki y’Akagera, agatembere muri Nyungwe ku kiraro cyo mu kirere, agacumbika mu mahoteli agezweho n’ibindi.
Icyakora si mu Rwanda honyine, hari ahandi CNN yagiriye inama abashaka kuryoherwa n’ubuzima kutazibagirwa kugera mu mwaka wa 2018.
Ibirwa bya Cape Verde
Ibi birwa biri ku nkengero z’Uburengerazuba bwa Afurika, bikunze gusurwa na ba mukerarugendo kubera ubwiza bw’umucanga wo ku nkengero za Atlantique ndetse n’umuco gakondo waho wihariye.

Ibi birwa kandi bizwi ku muziki w’umwimerere harimo uzwi nka Morna ndetse n’imbyino zihariye.
Cape Verde kandi igirwa nziza n’ibirwa n’uturwa tunyanyagiye muri Atlantique, imisozi miremire muri utwo turwa n’ibindi.
Pariki Nkuru ya Batum Sakor muri Cambodge
Iyi pariki izwiho kugira ishyamba ry’inzitane ndetse n’ibyasti bitandukanye by’akataraboneka kandi bitoshye. Ni yo ibarizwamo inzovu nyinshi zo muri Aziya, amasumo, inyoni zidakunze kuboneka n’ibindi.
Nevis
Benshi bakunda ibihugu byo mu Nyanja ya Caraїbes ariko ntibazi ubwiza bw’ikirwa cya Nevis, inkomoko y’umunyapolitiki, umwe mu babyeyi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alexander Hamilton.

Iki kirwa gifite ubwiza karemano ariko by’umwihariko ibiti by’imikindo bikizengurutse ndetse n‘ishusho nziza y’inyanja udashobora guheza n’amaso imbere yawe.
Banff, Canada
Aka ni agace kari muri Alberta muri Canada, kazwiho kugira Pariki ikuze kurusha izindi muri icyo gihugu, ifite imiterere karemano.
Abakunda kurira imisozi, kugendera ku rubura, umukino wo mu mazi uzwi nka Kayaking, Banff ni ho iwabo wabyo.

Utundi duce twinshi ushaka kwishimisha umwaka utaha yasura turimo Nagano mu Buyapani, Puebla muri Mexique, Essaouirra muri Maroc, Perth muri Australia, Ikirwa cya Crete mu Bugiriki, Pyeochang muri Koreya y’Epfo n’ahandi.















TANGA IGITEKEREZO