00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Kuzimu muri Musanze, agace gatuje munsi ya Bisoke

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 8 May 2022 saa 09:39
Yasuwe :

I Kuzimu ni ijambo benshi mu bemeranamana dutinya kubera uburyo abanyamadini batwumvishije ko ari ribi, aho abagizi ba nabi n’abagome bazaba bahekenyera amenyo nyuma y’umunsi w’urubanza!

Iri zina ritinyitse rimaze imyaka 40 ari irisanzwe mu Mudugudu wa Rucumu mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, mu birenge by’Ikirunga cya Bisoke.

Aha hantu ubusanzwe hitwaga Kazenga, Kuzimu ryarahafashe . Guhera ku mwana ukimenya kuvuga kugeza ku bakuze bahazi n’abahatuye, babangukirwa no kuhita Kuzimu, Kazenga ikaza nyuma.

Ni agace gato cyane Kari mu Isanteri igizwe n’inzu ebyiri z’ubucuruzi z’imiryango irindwi gusa.

Twinjiye muri aka gace, turi kumwe n’umuturanyi wako wo mu mudugudu bahana imbibi kugira ngo ahatwereke ari nako agenda atuganiriza uko azi ako gace.

Yagize ati “Ubundi njye navutse hariya bahita i Kuzimu. Ntabwo nzi impamvu yabyo ariko natwe turahatinya kubera iryo zina ndetse na kera habaga urugomo ruturuka ku bantu baba basinze bahanywereye, abandi bagaturuka mu yindi mijyi basinze bakarwanira hariya kuko ni inzira banyuramo.”

Turakomeje tugera mu Kazenga ari naho bita i Kuzimu, tutarinjira muri Santeri neza duhuye n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 11, tumubajije iyo avuye atubwira ko avuye kwa nyirakuru, tumubajije uko aho tugeze bahita ati “ni i Kuzimu.”

Umunyamakuru wa IGIHE yinjiye i Kuzimu ahasanga abaturage bagera kuri 18, bigabanyije mu matsinda atatu. Rimwe muri ayo matsinda ryari ririmo abantu barindwi barimo abagore babiri.

Ntawe utangira akubwira ko aho hitwa i Kuzimu ahubwo akubwira ko hitwa mu Kazenga, wamubaza irindi akabona ko waba urizi akabona kukubwira ko ari i Kuzimu.

Ntabwo aba baturage bifuje kugaragaza imyirondoro yabo ariko bagaragaje ko bazi neza intandaro yo kwita agace kabo ‘i Kuzimu’.

Bavuga ko impamvu hano hiswe i Kuzimu byaturutse ku Mugabo witwa Nkuriyingoma bakundaga kwita Makoco wari Konseye (Conseille) wa Segiteri yitwaga Nyarugina, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo yahise i Kuzimu kubera ko yari ahamagawe ngo yumve ibibazo by’umugore n’umugabo bari baharwaniye, yahagera akareba ukuntu yahageze bimugoye kubera kutahitaho akahita gutyo.

Umwe ati “Hari umugore n’umugabo bari baraye baharwaniye kuko hahoze utubari, noneho bamutumaho ngo aze yumve ibyabo. Yari yituriye hejuru iriya ku kagari [ Kabazungu], ino ntawahageraga, ahagera yabaye ibyondo noneho aravuga ngo n’ubundi ntiyamenya ibyaho ni i Kuzimu, rikomeza gutyo kugeza ubu baracyahita gutyo."

Bakomeza bavuga ko n’ubwo muri iyi Santeri hari igihe hakunze kuba urugomo akenshi ruturuka ku bantu baba basinze, bidakabije kuko ari nk’ahandi hose bagasaba ko iri zina ryahindurwa nk’uko hari bamwe batangiye kujya bahita i Yaounde n’ubwo rizwi na bake ndetse nta n’ibikorwa by’iterambere bihagaragara.

Undi ati “Nta bantu ba hano bajya barwana kuko abenshi baba ari abaturanyi baziranye kandi baje gusangira bavuye mu mirimo, urumva ntibagera aho kurwana, umutekano muke tuwutezwa n’ababa banywereye ahandi bakaza kurisoreza hano."

Abaturanyi b’ako gace bo mu yindi midugudu, iyo bo bavuga i Kuzimu, bavuga ko bahatinya n’ubwo nta kintu gifatika berekana gituma bahatinya.

Benimana ni umwe muri bo wagize ati" Aho hantu turahatinya cyane ariko nanjye sinakubwira ngo mpatinyira iki, kuko abantu baho turirirwana, turakorana, turasangira ariko ntiwabona abantu b’ino bagiye kuhanywera.”

Santeri y’i Kuzimu iherutse kuvugwa cyane, ubwo hari abaturage basanzwe n’itangazamakuru mu kabari bari kunywa inzoga ziganjemo ibigage kuko izipfundikiye zihagera bigoranye, banywaga inzoga bari baciye umuturage wari wagize urugomo akarwana na mugenzi noneho mu gitondo bakaza kwiyunga bagacibwa inzoga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abo baturage kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi n’urugomo ahubwo bagaharanira guhindura amateka bakarangazwa n’ibikorwa bibateza imbere.

Yagize ati “Birababaje kumva ahantu hari abantu bazima bahita i Kuzimu kubera ingeso mbi z’urugomo n’ubusinzi, baturage nimwe mugomba guharanira ko ibyo bihinduka iryo zina zikavaho hakitwa ukundi. Ba mutima w’urugo [Abagore], Ntabwo bitubereye kumva ko turangwa n’ubusinzi dukwiye kwitwararika tukita ku iterambere ry’imiryango yacu kuko ntawakijijwe n’ubusinzi."

Agace kiswe i Kuzimu nta bikorwa by’iterambere bihagaragara kuko kugeza ubu nta muriro w’amashanyarazi wari wahagera, nta mazi meza bagira kuko bakivoma atemba aturutse mu birunga ndetse n’ihuzanzira (Network) za telefoni ziboneka bigoranye ku buryo hari n’abafite telefoni babitse kubera kubura umuriro n’ihuzanzira.

Kuri ubu hari gushakwa uburyo ibyo bibazo byose byabonerwa ibisubizo kuko nko mu bice bituranye naho usanga hari ahamaze kugezwa ibyo bikorwa remezo, abaturage bagasabwa kwitegura neza kubigezwaho.

Santeri yiswe i Kuzimu muri za 1980, abahatuye basabye kugezwaho ibikorwa by'iterambere
Mu Nteko y'abaturage bo mu Kagari ka Kabazungu, Guverineri Nyirarugero Dancille yasabye abaturage kurangazwa n'Iterambere bakirinda ingeso mbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .