Iyo bije ku hantu ho gutura hagenewe abadipolomate usanga ibihugu byose byigengesera ku buryo aba bantu b’agaciro mu bubanyi n’amahanga usanga batuye neza. Ni ihame ryubahirizwa no mu Bushinwa.
Mu Murwa Mukuru Beijing hari ahantu henshi hashobora gutuzwa abadipolomate bitewe n’aho bakorera cyane ko uyu mujyi uri ku buso bwa kilometero kare 16.410 bitoroshye kuba buri gitondo wawukoramo urugendo rurerure ujya ku kazi niba udaturanye n’aho ukorera.
Kamwe mu duce two guturamo twagenewe abadipolomate mu Karere ka Chaoyang kari mu tugize Beijing ni akazwi nka ‘JianGuomen Diplomatic Residence’.
Uyu mudugudu wubatse mu buryo buzitiye ku buryo hari amarembo arenga abiri ushobora gukoresha uwinjiramo uherereye hafi y’aho umuhanda wa Chang’an uhurira n’uwa 2nr Ring muri Beijing. Ni agace gakundirwa kuba kari hafi y’ibikorwaremezo bitandukanye birimo Pariki ya Ritan, inyubako ya ‘Scitech Plaza’ ndetse kuhava ujya ku Kibuga cy’Indege cya Beijing akaba atari kure.
Uyu mudugudu wubatse ku buso bwa metero kare 60700 ugizwe n’inyubako zo guturamo 16 aho nibura buri imwe igeretse inshuro zirenga 10. Urimo kandi ubusitani, amaguriro manini, ibinamba by’imodoka, ibibibuga bya tennis na basketball, ahantu abana bashobora gukinira hari ibikinisho bitandukanye, ibyumba by’inama ndetse n’ibindi abahaba bashobora gukenera umunsi ku munsi.
Uyu mudugudu wubatse mu gace gafatwa nk’akahariwe ambasade n’ibikorwa bya dipolomasi. I Kigali ushobora kukagereranya na Kacyiru.
Kugeze uyu munsi uyu mudugudu ucumbikiye benshi mu bakozi ba za ambasade z’ibihugu bitandukanye bya Afurika mu Bushinwa. Iyo uhatembera usanga buri nzu ibamo umudipolomate runaka imanitseho ibendera ry’icyo gihugu. Hafi aha nko mu ntambwe 20 ni naho hakorera Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.
Ni agace gacungirwa umutekano kuko udashobora kuhinjira udafite ikarita yabugenewe kuko ariyo ukoza ku cyuma cyabugenewe kikakureka ukinjira waba utayifite ukibwiriza ugasubira inyuma ntacyo uravugana n’abashinzwe umutekano cyane ko nabo baba bahari.
Nubwo u Bushinwa by’umwihariko Beijing ituwe n’abantu benshi iyo uri muri aka gace nta rujya n’uruza rukomeye rw’abantu ubona, ndetse bishobora gutuma ukeka ko amakuru ahamya ko u Bushinwa ari cyo gihugu gituwe cyane ari ikinyoma cyambaye ubusa. Ibi ni nako bimeze ku modoka zinyura muri aka gace kuko ziba ari mbarwa.
Inzu zo muri ‘JianGuomen Diplomatic Residence’ ziba mu byiciro bitandukanye, hari izagenewe imiryango, into zagenewe ingaragu ushobora gusanga ifite icyumba kimwe cyangwa bibiri. Zose ziba zifite ibyangombwa byose nkenerwa birimo n’ibikoresho byo mu nzu.
Nubwo uyu munsi ‘JianGuomen Diplomatic Residence’ ishobora kwakira n’abandi bantu batandukanye igihe byabaye ngombwa hari nk’abanyamakuru b’abanyamahanga bari mu gihugu ni agace gafite amateka akomeye muri dipolomasi y’u Bushinwa.
Uyu mudugudu ni umwe mu bikorwaremezo byari bigize umushinga wa Leta y’u Bushinwa wari uzwi nka "Beijing Diplomatic Projects” wari ugamije gushyiraho ibikorwa bishobora gufasha abadipolomate b’amahanga kwibona muri iki gihugu.
Imirimo yo kubaka ‘JianGuomen Diplomatic Residence’ yarangiye ahagana mu 1970. Muri icyo gihe izi zari zimwe mu nyubako ndende kandi zigezweho muri Beijing.
Zubatswe mu gihe u Bushinwa bwari butangiye gushyira imbaraga mu bijyanye n’umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cyane ko muri icyo gihe iki gihugu cyiteguraga uruzinduko rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon wanaje kuhagera mu 1972 ndetse yakirwa na mugenzi we, Mao Zedong.
Mu kubaka ‘JianGuomen Diplomatic Residence’ u Bushinwa bwashakaga ko haba ahantu hafite imiterere nk’iy’inyubako z’i Burayi na Amerika ku buryo umudipolomate uhageze akomeza kwiyumva nk’uri iwabo. Ibi koko ni ko byakozwe kuko uyu mudugudu ugizwe n’amagorofa maremare, atandukanye n’imyubakire gakondo y’Abashinwa muri icyo gihe.
Mu bindi bikorwaremezo byubatswe mu rwego rwo kureshya abadipolomate b’amahanga harimo ahazwi nka International Club (1972), undi mudugudu wo guturamo wa Qijiayuan ndetse na Beijing Hotel East. Gusa kuri ubu bigendanye n’aho u Bushinwa bugeze mu iterambere hagiye hubakwa ibindi bikorwaremezo nk’ibi bigezweho.
Kuva ‘JianGuomen Diplomatic Residence’ yakuzura yanyuzemo abadipolomate b’ibihugu hafi ya byose. Uyu mudugudu wagiye ucumbikira kandi abayobozi n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, ab’ibigo by’ubucuruzi birimo na Sosiyete y’indege ya Lufthansa Airlines n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!