Nibyo koko Beijing ni umujyi mwiza, uteye imbere, urangwa n’isuku n’ikoranabuhanga, ariko niba ukiri mu myaka y’urubyiruko ubuzima bwaho bushobora kutakuryohera.
Nk’urubyiruko twese turabizi ko dukunda kuba ahantu ushobora kuryoshya, kuri Beijing siko bimeze kuko uyu Mujyi wiganjemo cyane ibikorwa bya politike, ambasade n’ibindi bigo bya leta. Mbese usanga kuhaba ari nk’uko waba muri Kiyovu yagutse. Icyakora mu mpera z’icyumweru uyu mujyi upfa gushyuhamo gake.
Ukwezi namaze Beijing ntahava kwagiye kurangira numva nta nkuru! Ibyishimo byasaze umutima wanjye ubwo namenyaga ko ngiye kuva muri uyu Murwa Mukuru gato nkajya mu wundi mujyi witwa Chengdu.
Ntababeshye ni ubwa mbere nari numvise uyu mujyi, kimwe nanjye wasanga nawe wari uzi ko Beijing, Shanghai, Hong Kong na Guangzhou ariyo mijyi u Bushinwa bufite.
U Bushinwa bufite imijyi yose hamwe irenga 700, bitandukanye na henshi muri Afurika usanga abaturage batuye muri iyi mijyi baba bafite ibikorwaremezo byose bakeneye ndetse na serivisi zose babasha kuzibona hafi aho ku buryo bitabasaba kujya mu Murwa Mukuru, Beijing.
Kubera ibi ntibizagutungure nuhura n’Umushinwa w’imyaka 40 akakubwira ko mu buzima bwe atarakandagira Beijing cyangwa ahaheruka ari muto ubwo yoherezwagayo kwiga kaminuza.
Iyi nkuru ikingeraho ikintu cya mbere nakoze ni ugushaka amakuru arambuye kuri uyu mujyi, icyo nahereyo ni ikijyanye n’ubushyuhe! Uti kubera iki?
Beijing yari imaze igihe ishyushye ku kigero cya dogere 40, ureke bimwe i Kigali bigera muri dogere 29 tugatabaza. Numvaga Chengdu ishobora kuba ubuhungiro bw’igihe gito ariko nasanze ari uguhungira ubwayi mu kigunda kuko uyu mujyi nawo ushyuha cyane mu gihe cy’impeshyi.
Chengdu ni umujyi uherereye muri Sichuan ndetse ukaba Umurwa Mukuru w’iyi Ntara iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa.
Kuva Beijing ujya Chengdu igihe wakoresheje indege bigutwara 3h15, wakoresha gari ya moshi yihuta cyane bikagufata amasaha umunani.
Amateka y’uyu mujyi ahera mu kinyejana cya kane mbere y’ivuka rya Yezu kuko muri icyo gihe wari Umurwa mukuru w’ubwami bwa Shu. Kimwe n’indi mijyi myinshi yo mu Bushinwa uyu nawo ugizwe n’imiturirwa miremire.
Uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni 20 uri ku buso bwa 14,378 km². ni umwe mu ikunzwe mu Bushinwa bitewe n’imibereho yaho itandukanye cyane n’iyo mu bindi bice byo mu Bushinwa.
Tukigera Chengdu mu byo twakirijwe harimo amazi akonje cyane n’akantu ko kwihungiza. Ibi birakwereka uko uyu mujyi wari ushyushye bikabije. Kuri njye byari igitangaza kubona abaturage bagendana twa ‘ventilateurs’ duto bihungiza.
Iyo ugikandagira muri uyu mujyi, ugendeye ku bikorwaremezo ntushobora kuwutandukanya na Beijing, ufite imiturirwa miremire cyane, imihanda igezweho yaba iy’imodoka na gari ya moshi ndetse n’ibibuga by’indege bibiri.
Abaturage ba Chengdu bakunda ubuzima bworoshye, ku manywa uzasanga abenshi bicaye ahantu binywera icyayi cy’u Bushinwa cyane ko ari naho gifite inkomoko.
Ku mugoroba abenshi bo baba batembera mu nzira nto zahariwe abanyamaguru zirimo n’izwi nka ‘Kuanzhai alley’. Imiterere y’iyi nzira ni nk’uko wafata ‘Car free zone’ yo mu mujyi wa Kigali rwagati ukayigira ndende cyane ubundi ukayikikiza ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye nk’amaduka, restaurants n’ibindi.
Aka gace ni nako kabarizwamo restaurants Michelle Obama yasuye mu 2014 ndetse akagaragaza ko nawe yatunguwe n’ubwiza bwa Chengdu.
Kimwe n’abandi baturage b’u Bushinwa, aba Chengdu nabo baratuje, usanga ari abantu bavuga make, bubaha kandi bakamenya kwakira neza ababagana.
Benshi mu Banyafurika basura Chengdu birangira bakunze imirire yaho kuko irangwa n’ibiryo birimo urusenda rwinshi ndetse n’agasembuye ko kubimanuza.
Chengdu ni umujyi mwiza kandi kuri ba mukerarugendo kuko ariwo urimo ikigo cyahariwe gutuzwamo Pandas, iri munyamaswa ziboneka mu Bushinwa gusa.
Uyu mujyi niwo urimo kandi umushinga wo kuhira uzwi nka ‘Dujiangyan Irrigation System’ ufatwa nk’aho ariwo ukuze mu Bushinwa kuko wubatswe mu 256 mbere y’ivuka rya Yesu.







































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!