Umutekano, isuku, n’urugwiro ni bimwe mu byo uwageze i Kigali ataha yiharahira.
Kimwe mu bikorwa u Rwanda rwashyizemo imbaraga ngo abarusuye batahe baruvuga imyato, ni urwego rwo kwakira abantu, aha bijyana n’ibikorwaremezo byubatswe birimo hoteli, restaurent n’ibindi bituma uwahageze atifuza gutaha.
Rose Apart Hotel ni hamwe mu hantu hashya hashyiriweho kwakira abantu. Iyi ni Hoteli iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko ku Gisimenti.
Iyi hoteli yubatswe n’umunyarwandakazi Rose Rusingiza usanzwe uba mu Bubiligi, wafashe iya mbere agahitamo kugaruka gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’u Rwanda.
Mu 2021 nibwo iyi hoteli yatashywe ikaba ari imwe mu zifashishijwe gucumbikira abashyitsi bari batemberereye u Rwanda mu gihe cy’Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).
Rose Apart hotel yubatswe mu buryo bugezweho, ni inyubako ishobora gucumbikira abantu benshi icyarimwe. Ifite umwihariko wo kubamo ibikoresho byose bikenerwa mu nzu ku buryo uyirimo aba ameze nk’uri mu rugo.
Nubwo iri mu mujyi rwagati, urimo imbere ntiyumva urusaku n’umuvundo w’imodoka bisanzwe biranga umujyi. Ni hoteli itatse Kinyarwanda mu nguni zose.
Muri iyi hoteli batanga serivisi zirimo gucumbikira abantu mu byumba by’ubwoko butandukanye birimo ‘Family room’, ni ukuvuga ‘apartment’ ifite ibyumba bibiri binini birimo ibitanda bigezweho, igikoni, uruganiriro, ubwogero bubiri n’ubwiherero bubiri bugezweho.
Iki cyumba, gucumbikamo ijoro rimwe ni 190$, ugahabwa n’amafunguro ya mu gitondo.
Hari ubundi bwoko bw’ibyumba buri muri iyi hoteli bwa ‘suite room’. Ni icyumba kimwe cyo kuraramo, uruganiriro rwisanzuye, igikoni kigezweho, ubwogero bugezweho n’ibwiherero bubiri.
Muri iki cyumba kuraramo ijoro rimwe ni 160$, ugahabwa n’amafunguro ya mu gitondo.
Hari kandi ubundi bwoko bw’icyumba cya ‘Single room’ ishobora kwakira umuntu umwe. Haba harimo igitanda kigezweho n’ubwogero n’ubwiherero bugezweho.
Kuraramo ijoro rimwe ni 100$ harimo n’amafunguro ya mu gitondo.
Usibye kuryama muri Rose Apart hotel, hari na restaurant iteka amafunguro y’ubwoko bwose ariko ifite umwihariko wo gutunganya amafunguro y’Abataliyani.
Rusingiza Rose yavuze ko yahisemo kubaka iyi hoteli kugira ngo agire umusanzu atanga mu iterambere ry’igihugu, ndetse no kwishimira ko yiyubatse nyuma y’amateka asharira yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi minsi yo kwizihiza umunsi w’abakundana, Saint Valentin, Rose Apart Hotel yagabanyije ibiciro ho 20 %, kugira ngo bafashe abashaka gutsindagira urukundo rwabo.






















































Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!