Umujyi wa Karongi ufite umwihariko wo kugira amahoteli menshi agezweho yubatse ku Kiyaga cya Kivu gifite amahumbezi akurura ba mukerarugendo.
Uyu mujyi uri ku bilometero 130 uvuye mu Mujyi wa Kigali, ufite umwihariko wo kuba urimo Ingoro Ndangamurange y’Ibidukikije iri ku rwego rwa Afurika.
Muri rusange ubukerarugendo bwo muri aka karere bwiganje ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’ahantu ho kuruhukira.
Ntibyoroshye kumenya umubare wa ba mukerarugendo basura aka karere, gusa ikizwi ni uko aka karere gafite amahoteli 14 yakira ba mukerarugendo umunsi ku wundi bagenzwa n’ubushakashatsi no kureba ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu kuko amahumbezi yacyo afasha buri wese uhageze kumva aguwe neza bikamufasha kuruhuka.
Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje kuko uhasanga ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, Ikiyaga, imisozi ndetse n’ibihingwa byuje ubwiza n’ibindi.
Muri aka karere niho hari Rwabisuka, urutare ruherereye mu Murenge wa Rugabano. Ni ibuye rimwe rishashe rikagera ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba. Uretse kuba ari rurerure aho rufite ubureburere bugera kuri metero 200, runafite akandi karusho kuko uruhagazeho areba amataba meza ya Rubengera, ubuhinzi bwuhirwa bwa Gitwa, imisozi y’Isunzu rya Congo-Nil, Umusozi wa Gisunzu, imisozi ya Sakinnyaga, Pariki ya Mukura ndetse n’Ikiyaga cya Kivu.
Urutare rwa Ndaba
Urutare rwa Ndaba ruhererye mu Murenge wa Rubengera, rukaba ruri ku muhanda uva mu Karere ka Muhanga. Uretse isumo irunyuraho, ni urutare rubumbatiye amateka ya kera rukaba n’irembo rya Karongi.
Ibigabiro bya Rwabugiri
Ni ahantu hafite amateka yihariye kuko hahoze urugo rw’umwami Kigeli, yubatse akubutse mu bitero yagabye ku Kirwa cya Idjwi. Uru rugo rwamufashije gutegura ibindi bitero yagabye hakurya y’Ikiyaga cya Kivu, undi mwihariko w’uru rugo ni uko ari ho Rwabugili yakoreye imihango y’umuganura inshuro nyinshi.
Imibereho y’Abatuye Karongi
Karongi igizwe n’imirenge 13, utugari 88 n’imidugudu 537. Abatuye Karongi bagaragara mu bikorwa binyuranye birimo ubuhinzi, ubucuruzi, ubukanishi bw’ibinyabiziga, gutwara abantu n’ibintu ku magare, moto n’imodoka, uburobyi n’ubucuruzi bw’amafi n’isambaza.
Iyo urarangije amaso muri aka karere by’umwihariko mu murenge wa Rubengera ubona ubuso bunini buteyeho urutoki. Uretse urutoki, abatuye aka karere bahinga kawa, icyayi, ibishyimbo, imyumbati,ibirayi n’ibindi.
Ingo zifite amashyanyarazi ni 42% zirimo 30,7% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 12,5 zifite amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ku bijyanye n’amazi isuku n’isukura, muri aka karere kwegereza amazi abaturage bigeze kuri 56,1%.
Mu bikorwaremezo byo mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi akarere ka Karongi gafite amavuriro mato 41, ibigo nderabuzima 23 n’ibitaro 2 byo ku rwego rw’Akarere n’Ibitaro bikuru bya Kibuye biri ku rwego rw’Intara.
Mu bikorwa abaturage b’aka karere banyotewe cyane harimo isanwa ry’umuhanda ry’umuhanda Karongi-Muhanga yacukutsemo ibinogo byinshi kubera gusaza n’ikorwa ry’imihanda ihuza umujyi wa Karongi n’imirenge y’icyaro kuko ari mibi cyane ku buryo igora abayikoresha.
Ku rundi ruhande abo muri aka karere bishimira umuhanda ukikiye Ikiyaga cya Kivu [Kivu Belt] ugahuza na Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.































Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!