00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’izina Yaoundé, agace kihariye i Musanze

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 6 August 2020 saa 08:22
Yasuwe :

Mu Karere ka Musanze hari agace kazwi cyane nka Yaoundé, karimo amaduka menshi y’ubucuruzi, ndetse iri zina rizwi cyane muri ako karere.

Bamwe mu bazi amateka y’aha hantu bavuga ko iri zina ryatangiye kuhitwa ubwo musore bivugwa ko yitwaga Sekabuke Léonard wari uvuye muri Cameroun mu Murwa mukuru Yaoundé mu imenyerezamwuga (stage), yageze iwabo i Musanze akakirirwa mu kabari yari yarubakishije akiri muri Cameroun, hakabera ibirori bikomeye byo kumwakira.

Icyo gihe yahise yita ako kabari Yaoundé, izina rihita rifata ako gace kose kugeza n’ubu. Icyo gihe byari ahagana mu 1968.

Ako gace kazwi nka Yaoundé kagera ku bice by’Imirenge ya Musanze mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Muhoza mu Kagari ka Ruhengeri no mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Rwebeya.

Icyo gihe ngo hari ahantu hadateye imbere kuko hari ibiti byinshi, urutoki n’imirima yo guhingamo, ndetse ngo nta muhanda wa kaburimbo wari uhari.

Ubwo Sekabuke yari amaze kuhashinga akabari, ngo karakunzwe cyane. Kuko ngo kanyweragamo abakozi b’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, abazungu n’abandi biyubashye.

Ndungutse Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 76 y’amavuko bakunze kwita Bicuriro, ni umwe mu bakoze muri aka kabari kakihagera. Avuga ko ariko konyine kari kubatse neza, naho zindi nzu zari zubakishije ibyatsi.

Yagize ati "Ndabyibuka uwo musore yari avuye muri Cameroun i Yaoundé, yari yarubatse inzu yari isakaje amabati, isize irangi ry’umweru, ifite parafo (plafond) y’igisika, irimo na sima. Niyo nzu yonyine yari igezweho kuko izindi zabaga zisakaje ibyatsi. Kari akabari gakunzwe cyane, kanyweragamo abasirimu nka we, kuko na we yari afite akazi gakomeye, yari ashinzwe gutanga imirimo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri."

Uyu musaza uvuga ko na we yari umukozi muri ako kabari, ngo yari afite imyaka 12 y’amavuko.

Umuhungu wa Sekabuke, na we witwa Sekabuke Jean Claude avuga ko Se ariwe watumye ako gace kazwi nka Yaoundé kitwa gutyo ubwo yavaga muri Cameroun aho yari yaragiye kwimenyereza umwuga, avuyeyo yakirirwa muri ako kabari ahita ahitirira iryo zina bitewe n’uko ariho yari avuye.

Yagize ati "Ahagana mu 1965 nibwo Data yagiye kwiga mu Busuwisi, arangije yagizwe ushinzwe umurimo muri Perefegitura ya Ruhengeri. Mu 1966 kugeza mu 1968 yabaga muri Cameroun i Yaoundé muri stage, ayisoje yaratashye yakirirwa muri ako kabari yari yarubakishije, haba ibirori bikomeye, nibwo yahise akita Yaoundé, izina rifata agace kose kari kubatsemo kugeza n’ubu niko hitwa."

Sekabuke Léonard yitabye Imana mu 2004, yasize abagore babiri, umukuru ubu afite imyaka igera kuri 80 naho umuto afite imyaka 70, mu gihe abamukomokaho bose hamwe barenga 60.

Iyo ugeze aho i Yaoundé kuri ubu, ahahoze hubatse ako kabari hari izindi nzu zigezweho z’ubucuruzi, ndetse aka gace kateye imbere cyane. Hari n’ibindi bihakorerwa nka sitasiyo zitanga lisansi n’ibindi.

Aka gace kamaze gutera imbere cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .