Iki kirwa kingana na kilometero kare 9,8, gituwe n’abantu 600 buri wese akagira ifarasi imwe imutwara. Kiri hagati y’ikiyaga cya Huron n’icya Michigan
Abatuye Mackinac bamaze kwakira ko ifarasi ari nk’umwami. Mu 1898 ubwo imodoka yahagendeshaga amapine, moteri yayo yakanze ifarasi zari aho bahita baca ibyo binyabiziga mu gihe cy’imyaka ibiri ariko bikomerezaho kugeza n’ubu.
Imirimo yose uzi ikorwa n’imodoka yaba gutwara abantu no gutwara imizigo n’ubutumwa bwa kompanyi nka FedEx bikorwa n’ifarasi.
Hari bamwe usangana utugare cyangwa bagahitamo kwigendera n’amaguru. Abasangwabutaka bo muri iki kirwa benshi bahugira mu burobyi n’ubuhigi.
Kubera imiterere y’iki kirwa abakire benshi mu bihe by’ubushyuhe bajya kuharuhukira. Hari hoteli imaze imyaka 138 hamwe n’izindi zimaze imyaka myinshi kandi zikora neza.
Ubuso Bungana na 80% by’iki kirwa bi parike bituma ba mukerarugendo bagisura ku bwinshi, bakishimira gukodesha amagare arenga 1500 afasha abahatuye na ba mukerarugendo kuhatembera.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!