00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikaze mu kirwa kitemerewe kugeramo ikinyabiziga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 April 2025 saa 11:43
Yasuwe :

Mu kirwa cya Mackinac kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta kinyabiziga kigendeshwa na moteri cyemewe kuhakandagira, ndetse imyaka irenga 100 irashize bigendera ku ifarasi n’igare

Iki kirwa kingana na kilometero kare 9,8, gituwe n’abantu 600 buri wese akagira ifarasi imwe imutwara. Kiri hagati y’ikiyaga cya Huron n’icya Michigan

Abatuye Mackinac bamaze kwakira ko ifarasi ari nk’umwami. Mu 1898 ubwo imodoka yahagendeshaga amapine, moteri yayo yakanze ifarasi zari aho bahita baca ibyo binyabiziga mu gihe cy’imyaka ibiri ariko bikomerezaho kugeza n’ubu.

Imirimo yose uzi ikorwa n’imodoka yaba gutwara abantu no gutwara imizigo n’ubutumwa bwa kompanyi nka FedEx bikorwa n’ifarasi.

Hari bamwe usangana utugare cyangwa bagahitamo kwigendera n’amaguru. Abasangwabutaka bo muri iki kirwa benshi bahugira mu burobyi n’ubuhigi.

Kubera imiterere y’iki kirwa abakire benshi mu bihe by’ubushyuhe bajya kuharuhukira. Hari hoteli imaze imyaka 138 hamwe n’izindi zimaze imyaka myinshi kandi zikora neza.

Ubuso Bungana na 80% by’iki kirwa bi parike bituma ba mukerarugendo bagisura ku bwinshi, bakishimira gukodesha amagare arenga 1500 afasha abahatuye na ba mukerarugendo kuhatembera.

Imirimo y'ubwikorezi ikorwa n'ifarasi
Ni ikirwa kiri hagati y'ibiyaga bibiri
Haba amagare 1500 afasha ba mukerarugendo kuhazenguruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .