Iyi hoteli iherereye mu Murenge wa Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ku muhanda KN50 st hafi ya Lycée de Kigali, hafi n’ahazwi nka Cercle Sportif. Ifite ibyumba 64. Ntabwo inyenyeri zayo ziratangazwa.
Ni hotel iri mu nshya ziri ku isoko ariko yazanye imbaduko kubera serivisi nziza yatangiranye.
Great Hotel Kiyovu ishamikiye ku rindi shami i Remera ahitwa ku cya Mitsingi ryitwa Great Apartment Hotel.
Mu gihe cy’umunsi namaze muri iyi hotel naranyuzwe! Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ushize ku wa 20 Kanama 2021 nibwo nagiye kuyisura yemwe ngo mbone inkuru nzabarira abantu bifuza kuba bayigeramo ariko nasanze idasanzwe.
Ukigera ku muryango wakirwa n’abakobwa bambaye imikenyero, bagusanganiza urugwiro bati ‘Ikaze wisange hano uhafate nko mu rugo!’
Nasabye gutemberezwa mu bice byayo. Uhereye ku hakirirwa abantu, kugeza ku byumba byose ni ntamakemwa. Nazengurutse ibice byayo ndi kwica akanyota kuko umuntu wese uyigezemo yakirizwa icyo kunywa.
Mu byumba 62 byayo harimo icy’umuntu umwe gifite ibikoresho byose yakenera, icyumba kinini gishobora kuraramo abantu babiri kandi gifite n’uruganiriro rwihariye.
Ifite igikoni cyiza, giteka amafunguro meza kandi y’ubwoko butandukanye cyo kimwe na Bar abantu bashobora kubonamo ibyo kunywa bitandukanye.
Ifite kandi piscine abantu bashobora kwifashisha bashaka gukora siporo cyangwa se kwimara amavunane cyo kimwe na sauna & massage n’aho gukorera imyitozo ngororamubiri, Gym.
Nishimwe Justine uhagarariye iyi hoteli yagize ati “Ikintu cya mbere dushyira imbere ni uko dufite serivisi nziza. Ikindi Great Hotel iherereye ahantu heza buri wese ashobora kwibonamo hagati mu Mujyi wa Kigali. Ikindi ni uko ibiciro byacu binogeye buri wese. Duha ikaze buri wese.”


















Bafite piscine nziza








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!