Ni byinshi byibazwa kuri iki kirunga mu miterere yacyo ndetse n’ibyago gishobora guteza abantu, hagendewe ku hantu giherereye na kamere yacyo by’umwihariko.
1. Ni kimwe mu birunga bifite ikiyaga cy’amazuku
Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku (igikoma kiremye ikiyaga gihora gitogota, gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi), cyavutse guhera mu 1980 ndetse na n’ubu kiracyariho.
Ibindi biyaga nkacyo ni mu kirunga cya Kilauea muri Hawaii, Mount Erebus muri Antarctica, Ambrym muri Vanuatu na Erta’ Ale muri Ethiopia.

2. Agasongero kacyo kareshya na kilometero ebyiri
Agasongero k’ikikirunga kazwi nka crater ari nako kagizwe n’ikiyaga cy’amazuku (Lava Lake), kareshya na kilometero ebyiri z’ubugari.
Uretse aya mazuku aba arimo hagati, ku mpande hari ibisa n’ibikuta binini by’amazuku yumye akarema ibibuye binini, ku ruhande rumwe rureshya na metero 3,175 naho urugufi rukareshya na metero 2,975.

3. Nyiragongo imaze kuruka inshuro 34
Ntabwo ari byinshi bizwi neza kuri iki kirunga nk’igihe cyatangiriye kuruka, ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko kuva mu 1882 kimaze kuruka inshuro 34, ndetse iheruka ku rwego rukomeye ni iyo mu 2002.

4. Ubujyakuzima bw’amazuku bushidikanywaho
Ubutumburuke bw’ikiyaga cy’amazuku ntabwo buvugwa mu buryo ntakuka, ariko habarwaga metero 3250 mbere y’iruka ryo muri Mutarama 1977, ariko imibare ya vuba yo yerekaga metero 2700.
5. Nyiragongo yigeze gusuka ibikoma kuri 60km/h
Ubwo iki kirunga cyarukaga mu mwaka wa 1977, cyoherezaga amazuku yagendaga kilometero 60 ku isaha amanuka ku musozi, icyo gihe ariko bwo cyahitanye bake kuko bari 70. Yasandaye ku muvuduko wo hejuru kurusha izindi nshuro, ku buryo mu minota 30 cya kiyaga cy’amazuku cyari gikamye.
Nyiragongo na Nyamuragira, bisangiye nibura 40% by’iruka ry’ibirunga rya vuba ku mugabane wa Afurika.

6. Iruka ryo mu 2002 ryangije byinshi
Iruka rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy’iruka ry’icyo kirunga.
Abantu bagera kuri 245 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito.
Bibarwa ko hafi 15% by’umujyi wa Goma byangijwe n’icyo gikorwa, ku buryo abantu 120 000 basigaye badafite aho kwikinga.

7. Nyuma y’amezi atandatu Nyiragongo yongeye kuruka
Nyuma y’iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy’amazuku.
Ikirunga cya Nyiragongo gikurikiranwa n’itsinda ryihariye ry’abahanga mu bumenyi bw’ibiri mu Isi, Goma Volcanic Observatory.
Bakurikirana iki kirunga buri munsi mu minsi yose igize umwaka, aho baba bakurikirana amakuru atangwa n’ibipimo yaba ajyanye n’ubushyuhe cyangwa ibibera imbere muri ibi birunga.
8. Iki kirunga kizamura imyuka myinshi ihumanya
Kuva ku iruka ryo mu 2002, iki kirunga cyazamuye mu kirere imyuka ihumanya, bikekwa ko yanatumye hari abantu benshi bahasiga ubuzima cyane cyane mu bana.
Hari ubushakashatsi buheruka kugaragaza ko indwara z’ubuhumekero ziri mu zivuzwa cyane mu bice byegereye ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira (12.2%), mu gihe malaria yari ku mwanya wa mbere (32.3%).

9. Ntabwo byoroshye kugisura
Ku bantu bamenyereye gusura ibirunga cyangwa guterera imisozi miremire, Nyiragongo ni ahantu hadakunda kwisukirwa n’ubonetse wese, kuko bisaba kuzamuka kilometero 3.47 kugira ngo ubashe kugera hejuru ku kiyaga cy’amazuku.

10. Ikiyaga cy’amazuku cyahageze mu 1994
Bibarwa ko ikiyaga cy’amazu kigaragara hejuru kuri Nyiragongo cyahanzwe mu 1994, ariko kiza kwisubiza mu 2002 nyuma y’iruka ry’ikirunga. Iki kirunga kitarazima, bibarwa ko kiruka nibura mu mpuzandengo y’imyaka 30 hagati y’iruka rimwe n’irindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!