Abasirikare bo mu bwoko bw’aba- Fon n’ubwami bwa Dahomey ubu yahindutse Repubulika ya Bénin, bagendaga bafata bamwe mu baturage bo mu moko afite intenge nke bakabagurisha nk’abacara ku bacuruzi bo muri Portugal.
Mu rwego rwo guhunga ubucakara abaturage bo mu bwoko bwa Tofinu bahungiye mu kiyaga cya Nokoué cyegereye umujyi wa Cotonou kubera ko ingabo z’ubwami zabahigaga zatinyaga kujya muri iki kiyaga bakekaga ko hari umudayimoni utuye mu ndiba yacyo.
Aba baturage baje gushyiraho inkingi, bubakaho inzu hagati y’iki kiyaga maze haza kuvamo icyaro cya Ganvié. Ijambo Ganvié urishyize mu Kinyarwanda risobanura “Twararokotse”.
N’ubwo ubucakara bwaje guhagarikwa, ibikorwa byo guhiga abacakara bigahagarara, abaturage bakomeje gutura muri iki cyaro cya Ganvié kugeza uyu munsi hamaze kwaguka ku buryo butanganje.
Kuri ubu aka gace gatuwe n’abaturage ibihumbi 30, benshi muri bo batunzwe n’uburobyi. Abaturage kandi bagiye bavana ubutaka ku nkombe z’ikiyaga babushyira hafi y’ingo zabo kugira ngo bororereho amatungo magufi.
Ubu Ganvié ni agace kagizwe n’amahoteli, ibitaro, insenngero, amasoko n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byose byubatse hejuru y’ikiyaga cya Nokoué.
Ubukerarugendo buri mu byinjiriza agatubutse aka gace, aho byibuze abakarerarugendo basaga ibihumbi 10 ari bo basura Ganvié buri mwaka.
Repubulika ya Bénin yahoze yitwa ubwami bwa Dahomey kugera mu 1970, ni igihugu giherereye m’u Burengerazuba bwa Afurika aho kiri mu bikora ku nyaja ya Atlantique. Iki gihugu gihana imbibi na Nigeria, Togo na Burkina Faso.
Mu busanzwe Bénin ifite ubuso bwa kilometero kare 114,763, igaturwa n’abaturage miliyoni 12. Umurwa mukuru w’iki gihugu ni Porto-Novo, mu gihe icyicaro gikuru cya Guverinoma giherereye mu mujyi wa Cotonou.
Abatuye iki gihugu bakoresha Igifaransa nk’ururimi rw’itumanaho bitewe ahanini n’uko bakolonijwe n’u Bafaransa guhera mu 1984, kugera mu 1960 ubwo bahabwaga ubwigenge. Hari n’indimi zikoreshwa za gakondo harimo Fon, Yoruba, Bariba na Dendi.
Iki gihugu cyizwiho kuba kiri mu byohereza hanze umusaruro wiganjemo ukomoka ku buhinzi bw’ipamba, amavuta y’amamesa n’ibikomoka mu nyanja.
Kuva muri 2016 Benin iyoborwa na Perezida Patrice Talon.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!