Rimwe muri bene ayo mazina ryahawe agasanteri ka ‘Kwepa ikinonko’, gaherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Kagari ka kazaza, ni mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bamwe mu bahatuye bavuga ko nibura kamaze imyaka icumi. Buri mugoroba kaberamo agasoko gato gacururizwamo ibiribwa, ubundi ukahasanga utubari twinshi ducuruza urwagwa n’izindi nzoga zirimo iz’inkorano.
Ndayambaje Sosthène ufite imyaka 56, watuye mu nkengero z’aka gasanteri kuva mu 1995, yavuze ko iryo zina ryatangiye kuvugwa ahagana mu 2009 cyangwa 2010, ubwo hubakwaga inzu ariko zitameze neza, wahicara ikinonko kikaguhanukira.
Ati “Kera hahoze inzu zidasobanutse, zari inzu z’ibitafari zitagira isuku, umuntu yarazaga yahicara ikinonko kikamumanukira kikamwituraho, rimwe haba hari mugenzi we wakibonye akamubwira ati ‘kwepa ikinonko’, uko abantu babivugaga cyane rero byaje gukwira hose, birangira umuntu uje ku gasanteri ava iwabo ababwiye ko agiye muri kwepa ikinonko, izina rifata gutyo.”
Uwimana Thacienne ufite imyaka 39 wakuriye muri aka gasantere, na we avuga ko izina Kwepa ikinonko ryahawe ako gasanteri kubera ko kari kagizwe n’inzu zimeze nk’ibiraro, zisakaje amategura, imvura yagwa ibinonko bigahanukira abantu.
Yakomeje ati “Buri wese akicara acungira mugenzi we, kugira ngo ikinonko kitaza kumugwaho, byari nka 2010 kuko ni agasantere kamaze imyaka mike nubwo kari kwitabirwa guturwamo cyane.”
Kuri ubu aka gasanteri karimo inzu nziza gusa, ku buryo mu minsi iri imbere bazashaka uko bahahindurira izina, bagahitamo irijyanye n’iterambere riri kuhagezwa.
Basaba leta kubafasha hakagezwa umuriro w’amashanyarazi, kuko kugeza ubu ntawo bafite, bikaba bidindiza ibikorwa binyuranye by’iterambere bakabaye bakora.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!