00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku imurikagurisha ry’Isi rigiye kubera i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 September 2021 saa 12:58
Yasuwe :

Kuva tariki 1 Ukwakira 2021 kugeza tariki 31 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Dubai hagiye kubera imurikagurisha ry’Isi rizanitabirwa n’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya Afurika byamaze guhabwamo ikibanza.

Ni imurikagurisha byitezwe ko rizanitabirwa n’Abanyarwanda batari bake, barimo n’abazitabira urugendo rwiswe ‘Dubai Exclusive Trip’ rwateguwe sosiyete yitwa Afro Asia Bride ifatanyije na Royo Entertainment, bazanatemberezwa umujyi wa Dubai mu gihe cy’iminsi ine.

Uru rugendo rw’iminsi ine ruzatangira ku wa 29 Ukuboza 2021 kugeza kuwa 2 Mutarama 2022, rukabera mu mujyi wa Dubai.

Umujyi wa Dubai wahawe gutegura iri murikagurisha mu 2013 uhigitse imijyi nka Izmir wo muri Turukiya, São Paulo muri Brazil na Iekaterinbourg mu Burusiya.

Tariki 27 Ugushyingo 2013 byari ibirori mu mujyi wa Dubai ahari hishimiwe ko uyu mujyi wahawe uburenganzira bwo kuritegura.

Iri murikagurisha ryagombaga kuba guhera tariki 20 Ukwakira 2020 rikageza tariki 10 Mata 2021 ariko riza gusubikwa kubera umuvuduko w’icyorezo cya Covid-19.

Byitezwe ko rizatanga imirimo 277 000, rikazinjiza arenga miliyari 40 z’amadorali ya Amerika na ba mukerarugendo babarirwa hagati ya miliyoni 25-100.

Mu 2016 abategura iri murikagurisha batangaje ko mu muhango wo kurifungura ku mugaragaro no kurisoza nibura Umujyi wa Dubai uzasurwa n’abarenga ibihumbi 300.

Nibura hegitari zirenga 400 ziri mu nzira ihuza Dubai na Abu Dhabi nizo zubatsweho ahazabera iri murikagurisha.

Uretse kwitabira iri murikagurisha, abazitabira ‘Dubai Exclusive Trip’ bazagira umugoroba wo kuganira ku bucuruzi uzaba mu musangiro uteganyijwe tariki 31 Ukuboza 2021.

Ni urugendo byitezwe ko ruzanaberamo igitaramo cya Bruce Melodie na Dj Marnaud.

Abazitabira uru rugendo bazishyurirwa Visa ndetse n’itike y’indege, bazishyurirwa ingendo z’imbere muri Dubai ndetse mu giciro cy’uru rugendo hakabamo icumbi n’amafunguro y’iminsi yose bazamarayo.

Abashaka kwitabira uru rugendo barasabwa kwishyura 1500$ mu gihe abakundana babiri (couple) bo bazishyura 2800$.

Umujyi wa Dubai niwo ugiye kwakira Expo2020
Hectares zirenga 400 ziri mu nzira ihuza Dubai na Abu Dhabi nizo zubatse ahazabera iri murikagurisha
Umuntu umwe kwitabira uru rugendo ni $1500
Babiri bazajyana bakagurira rimwe itike bari kugabanyirizwa
Ibyo abazitabira uru rugendo bazakorerwa n'uburyo bwo kugura amatike
Tariki 30 Ukuboza abazaba bitabiriye uru rugendo bazataramirwa na Bruce Melodie afatanyije na DJ Marnaud

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .