Ni muri gahunda y’icyo gihugu yo guteza imbere ubukerarugendo nta n’umwe uhejwe.
Ku rubuga rw’Ikigo Saudi Tourism Authority (STA) gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo muri Arabie Saoudite, mu gace kagenewe kwandikwamo ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ku bukerarugendo bwacyo n’ibisubizo bijyanye, hagaragaraho ikibaza niba abaryamana n’abo bahuje ibitsina bemerewe gusura icyo gihugu.
Igisubizo cyayo kivuga ko nta muntu ujya gusura Arabie Saoudite ngo babanze kumubaza uburyo akoramo imibonano mpuzabitsina, bityo ko n’abaryamana n’abo bahuje ibitsina bahawe ikaze muri Arabie Saoudite.
Ntabwo biramenyekana igihe Arabie Saoudite yatangiriye gukomorera abakerarugendo baryamana n’abo bahuje ibitsina, kuko mbere ya Werurwe icyo kibazo kitagaragaraga ku rubuga rwa STA.
Ubusanzwe kuryamana kw’abahuje ibitsina ni icyaha muri Arabie Saoudite, nkuko Human Rights Watch ibitangaza.
Darren Burn uyobora Sosiyete Out Of Office ifasha abaryamana bahuje ibitsina gutembera hirya no hino ku Isi, yabwiye CNN ko abaryamana bahuje ibitsina ari imari ishushye mu bukerarugendo kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bakoresha amafaranga menshi mu bihugu batembereyemo, bakanagira ingendo nyinshi ugereranyije na bagenzi babo baryamana n’abo badahuje ibitsina.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!