00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imijyi n’ahantu h’amateka abazitabira urugendo rutagatifu ‘Twende Jerusalem’ bazatemberezwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 January 2022 saa 01:44
Yasuwe :

Mu gihe imyiteguro y’Urugendo rutagatifu rwiswe ‘Twende Jerusalem’ igeze kure, IGIHE yifuje kubagezaho imijyi n’ahantu h’amateka icyenda abazarwitabira bazatemberezwamo.

‘Twende Jerusalem’ ni urugendo rw’iminsi icyenda ruzatangira tariki 16-24 Mata 2022, abazarwitabira bakazamara iyi minsi batemberezwa ibice bitandukanye by’iki gihugu cy’amateka akomeye ku bemera Imana.

Ni urugendo ruri gutegurwa na sosiyete ‘Go Tell’ ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Uru rugendo byitezwe ko ruzaririmbwamo n’abahanzi bo mu Rwanda Israel Mbonyi uzafatanya na Yves Ngenzi bazafatanya n’umunya-Israel, Avraham Tal.

Imwe mu mijyi n’ahandi hantu h’amateka bazatemberezwa, harimo Jerusalem, Tel Aviv, Caesarea, Galilee, Dead Sea, Bethlehm, River Jordan, Capernaum na Garden Gethsemane.

Bimwe mu bintu bikomeza uru rugendo, ni uko rwahuriranye na Pasika ku buryo bazagira amahirwe yo gukorera isengesho ryo kwizihiriza umunsi w’Izuka rya Yezu muri iki gihugu gifite amateka akomeye mu bijyanye n’iyobokamana.

Ikindi ni uko abazarwitabira bazagira amahirwe yo gutemberezwa uduce dutandukanye tw’amateka muri iki gihugu kiri mu bihangange ku Isi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda aherutse kubwira IGIHE ko bari gutegura uru rugendo mu rwego rwo guhuza urubyiruko rw’ibihugu byombi kugira ngo rwungurane ubumenyi ku mico yabyo.

Umuntu uri kwiyandikisha kuzitabira uru rugendo arasabwa kwishyura 2800$ hanyuma akazishyurirwa itike y’urugendo, Visa, kuzitabira ibitaramo, ibyo kurya gutembera n’ibindi byose bisabwa.

Ushaka kwitabira uru rugendo wakwiyandikisha unyuze hano

Jerusalem

Jerusalem ni umwe mu mijyi imaze igihe ku Isi, washinzwe imyaka 3000 mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu Kirisitu

Tel Aviv

Umujyi wa Tel Aviv washinzwe mu 1909 ufite kirometerokare 52 ugaturwa n’abaturage 435.855 nk'uko ibarura ryabigaragaje mu 2016

Bethlehem

Bethlehem ni Umujyi ufite amateka akomeye muri Bibiliya cyane ko ariwo bivugwa ko Yesu/Yezu Kirisitu yavukiyemo

Caesarea

Uyu Mujyi ufite umwihariko wa Parike y'Igihugu yiswe Caesarea

Capernaum

Capernaum ni Umujyi wanditse izina nk'uw'uburobyi

Dead sea

Dead Sea ni ikiyaga cy'umunyu gikikijwe na Jordan, Israel na West Bank, bivugwa ko kimaze byibuza imyaka miliyoni eshatu

Galilee

Galilee ni agace kazwiho amateka y'uko Yesu/Yezu yakoreye igitangaza cyo kugendera hejuru y'amazi

Gathesame

Gathesame ni ubusitani buri i Jerusalem bufite amateka akomeye ku bakirisitu

River Jordan

Umugezi wa Jordan ni umwe mu ifite amateka akomeye muri Bibiliya, nawo ni umwe muyo abazitabira urugendo rwa 'Twende Jerusalem' bazatembera
Israel Mbonyi hagati ya Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam na Betty Mahugu, Umuyobozi wa Sosiyete ‘Go Tell World Exposures’ yateguye uru rugendo ifatanyije na Ambasade ya Israel
Yvan Ngenzi yongewe kuri Israel Mbonyi mu rugendo rutagatifu ‘Twende Jerusalem’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .