00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basigaye bafatira ikiruhuko mu Burayi

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 8 June 2013 saa 09:31
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwitemberera no gusabana, Abanyarwanda 14 bakina umupira wo mu rwego rwo kurwanya ubusaza n’amavunane bakinira kuri “Cercle Sportif de Kigali” baherutse i Bruxelles mu Bubiligi, gusabana na bagenzi babo basheshe akanguhe bo mu Burayi.
Bayingana Alphonse aganira na IGIHE ayagize ati “twageze mu Bubiligi tariki ya 23 Gicurasi; nyuma y’umunsi umwe w’ikiruhuko ku wa gatandatu tariki ya 25 ni bwo twahuye n’ikipe ya FC Woluwe mu mukino twanganyije ibitego 3-3. Bucyeye duhura n’ikipe (…)

Mu rwego rwo kwitemberera no gusabana, Abanyarwanda 14 bakina umupira wo mu rwego rwo kurwanya ubusaza n’amavunane bakinira kuri “Cercle Sportif de Kigali” baherutse i Bruxelles mu Bubiligi, gusabana na bagenzi babo basheshe akanguhe bo mu Burayi.

Bayingana Alphonse aganira na IGIHE ayagize ati “twageze mu Bubiligi tariki ya 23 Gicurasi; nyuma y’umunsi umwe w’ikiruhuko ku wa gatandatu tariki ya 25 ni bwo twahuye n’ikipe ya FC Woluwe mu mukino twanganyije ibitego 3-3. Bucyeye duhura n’ikipe yitwa Intare FC y’Abanyarwanda baba mu bubiligi badutsinda 4-3, hanyuma ku wa kabiri tariki ya 28 ni bwo twongeye gukina na none na FC Woluwe aho twanganyije igitego 1-1.”

Bayingana akomeza avuga ko hari hashize ze imyaka igera kuri itatu bifuza kuza guhura na bagenzi babo baba mu Bubiligi. Kugira ngo bashobore kujya kuruhukira ku mugabane w’u Burayi, buri wese yishakiye itike y’indege n’ibyo kumutunga.

Icyagenzaga abo bakinnyi basheshe akanguhe ni ukubona n’umwanya wo gusabana n’abandi, bakaganira, bakamenya ibibera hirya no hino ku Isi. FC Woluwe abenshi mu bagize iyo kipe babaye mu Rwanda no mu Burundi bavuga n’ikinyarwanda kuko bahabaye igihe kirenze imyaka 20.

Bayingana agira ati “Twabashije kandi gusabana n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, Ambasaderi Masozera Robert atubonera umwanya biradushimisha.”

Twabajije na Birasa Claude umwe mu banyarwanda bakiriye Cercle Sportif ya Kigali, adutangariza ko yashimishijwe no kubona Abanyarwanda ku giti cyabo baza mu kiruhuko cyateguwe harimo no guhura no kumenyana n’abandi. Ati “Byaduteye ishema kandi bitwereka ko bafite umutima wa siporo wo kurangwa n’urukundo n’ubusabane.”

Ikipe yaturutse mu Rwanda
Intare FC igizwe n'abanyarwanda baba mu Bubiligi
Ambasaderi Masozera asuhuza abakinnyi bavuye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages