00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugiye kera! Hoteli zo mu Rwanda zashyizwe ku munzani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 September 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Imbaraga zaratanzwe, abagabo barahaguye kugira ngo u Rwanda rube ruri mu bihugu abantu b’imihanda yose bifuza gutembereramo, ngo babisigamo amadovize baba barabonye biyushye icyuya. Habaye ah’abagabo ngo ibyumba by’amahoteli byujuje ibisabwa biboneke murw’Imisozi Igihumbi, imihanda irubakwa, urusobe rw’ibinyabuzima rurabungabungwa ngo abo bashyitsi nibagera mu gihugu bibabere urukerereza.

Nubwo bimeze gutyo, ibiherutse kubera muri hoteli y’i Huye hagati y’abakozi bayo n’umukiliya, byagaragaje ko hakiri urugendo runini ngo tubashe kugera ikirenge mu cy’ibindi bihugu byamaze kugera iyo bijya mu bijyanye n’imitangire ya serivisi zo kwakira abantu.

Byatangiye kuwa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, ubwo Ignatius Kabagambe ukunze gukoresha X, yandikaga agaragaza serivisi mbi yahawe na ‘Hotel Mont Huye’, yo mu karere ka Huye.

Ni hoteli yari arayemo amajoro atatu, ariko abiri ya mbere yamubereye umusaraba kubera ibitanda bya hoteli byari byarangiritse, bikamwima amahirwe yo gusinzira ngo agoheke.

Uyu mugabo usanzwe ari Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda ifitanye amateka na Huye, yavuze ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bwa hoteli ariko nticyakemurwa. Ubwo igihe cyo kwishyura cyari kigeze, yasabye ko yahura n’Umuyobozi wa hoteli ‘Manager’, undi ahageze aho kumva impamvu yo kwinubira serivisi, amwuka inabi.

Byanigaragaje ubwo Kabagambe yari amaze kwandika kuri X, uwo bivugwa ko ari ‘Manager’ wa hoteli yongeye kumwuka inabi, amwita umuntu ‘uciriritse’, ushaka gusiga ‘icyasha’ hoteli.

Imana ishimwe ko nyiri hoteli yahagobotse agaturisha Kabagambe na Manager ndetse impande zombi zikagaruka zitangaza ko byakemutse mu mahoro. Icyo twize, ni uko ubutumwa bw’ingenzi bwari bwamaze gutambuka: Dufite ikibazo gikomeye mu mitangire ya serivisi by’umwihariko mu mahoteli na za restaurants.

Ni ubutumwa uwo ari we wese atakwifuza kubona mu gihe cyose yemeranya n’umurongo igihugu cyihaye, wo guteza imbere serivisi nka kimwe mu bizaba bihetse ubukungu bw’igihugu mu myaka 30 iri imbere.

Ibyo Kabagambe yahuye nabyo i Huye, byerekana ko imitangire myiza ya serivisi irenze kure guha umuntu igitanda niba aricyo yaje ashaka cyangwa se kumuha ibiryo n’icyo kunywa, niba aribyo yaje akwaka. Serivisi nziza ni urwibutso urema mu mutwe w’uwo wahaye serivisi, rushobora gutuma agaruka cyangwa agenda uwa mperezayo!

Serivisi nziza ni icyo uwo wayihaye agiye atekereza, ntabwo aricyo wowe wayitanze utekereza. Ibi bisobanuye ko uwakiriwe uburyo yafashe serivisi yahawe, aricyo cy’ingenzi. Niba yabyakiriye neza ni amahoro, ariko niba yabyakiriye nabi, uko ubyitwayemo nabyo byerekana urwego uriho mu kumva neza uruganda ubarizwamo.

Mu bihugu byateje imbere inzego z’imitangire ya serivisi, ubusanzwe ubutumwa bunenga serivisi umukiliya yahawe buhabwa agaciro gakomeye ndetse inama zigaterana ngo barwanye ko icyabaye cyazongera. Hari n’aho birenga aho, uwatanze amakuru y’ibitagenda neza agahabwa ishimwe.

Mu batanze ibitekerezo ku kibazo Kabagambe yahuye nacyo, hari uwagaragaje ko yigeze kujya muri restaurant i Burayi, agiye kwishyura ibyo yariye asanga ntabwo bigeze babyandika muri mudasobwa. Muri make ntabwo bari bazi ngo yafashe iki, arishyura angahe!

Babifashe nk’ikosa rikomeye kuri bo, bamwishyuza make ku yo bagombaga kumwishyuza, banamusaba imbabazi. Kuri bo kutandika ibyo umukiliya yafashe ni ubunyamwuga buke.

Uzasanga akenshi muri hoteli nyinshi zikomeye hirya no hino ku Isi, kuba umukiliya yagaragaza ko atishimiye serivisi yahawe batabifata nk’ikibazo cyangwa gushaka kubicira izina, ni uburyo bwo kubafasha kwivugurura no gutera imbere.

Ni yo mpamvu uzasanga ku mbuga za internet z’amahoteli menshi, hashyirwaho icyiciro cya ‘Reviews’, ngo abahaherewe serivisi nibagera iwabo, bazagaragaze uko bakiriwe, bibere n’abandi isomo bahagane ku bwinshi.

Mu bihugu byateye imbere mu bijyanye na serivisi, abakozi bahabwa amahugurwa ahoraho y’uburyo abakiliya bakirwa, uko babatega amatwi iyo bahuye n’ikibazo n’uburyo bitwara mu gihe nk’icyo ku buryo umukiliya adataha arakaye. Ibi byo bikwiriye kuba akarusho aho Isi iyobowe n’ikoranabuhanga.

Ubusanzwe muri Hotel Mont Huye ubu bakabaye batangije amahugurwa y’igitaraganya ku bakozi babo, bakigishwa uburyo bwiza bwo kwakira abakiliya baba bishyuye menshi cyangwa make, no guha agaciro inenge umukiliya wese agaragaje, aho kubona ko ibyo akora ari ‘ukwiriza’.

Nkeka ko byari byoroshye gukomakoma Kabagambe mbere y’uko ajya kuri X, kurusha uko byagenze ubutumwa bwe bumaze gusomwa n’abantu ibihumbi.

Ibyabaye rero ntabwo bireba iriya hoteli y’i Huye gusa, ahubwo ni isomo rikomeye ku batanga serivisi mu bigo byose mu Rwanda by’umwihariko izi zishingira ku buryo umuntu yiyumva nyuma yo kwakirwa.

Abafite ‘business’ nk’izi bakwiriye kugira ukwihangana nka kumwe kw’abaganga, kuko kubaho kwazo gushingiye ku kantu gashobora gutakara isaha n’isaha.

Uzasanga hari nk’umunyamahanga waje mu Rwanda mu myaka 20 cyangwa 30 ishize, ariko yagaruka ubu akaza abaririza ya hoteli yigeze kuraramo ngo ayisubiremo, kuko yahavuye yishimye ndetse n’abana be cyangwa abuzukuru be bazaza, akabarangira. Ni bimwe by’uko akeza kigura. Byose bihera ku gufata umukiliya wese nk’umwami, aho kurobanura ngo wumve ko bamwe ari ‘iteshamutwe’.

Ibi rero bikwiriye gutanga isomo, ko amahoteli n’izindi serivisi zo kwakira abantu, kubibasha ahanini bisaba ubunyamwuga no kwihangana birenze ibindi byose. Uko urwego cyangwa ikigo cyaba gikomeye kose, ibyo gukosora cyangwa kongera ntibijya bibura. Abakiliya nka Kabagambe ni imari ikomeye cyane kuko ugira Imana agira abamugira inama!

Ubundi ibyo Kabagambe yakoze, nibyo buri wese ushaka ko u Rwanda ruva aho ruri yakabaye akora. Perezida Kagame yigeze kubigarukaho muri Gicurasi 2022, ubwo haburaga iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama y’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM.

Icyo gihe yagize ati “Imikorere yo muri ayo mahoteli, serivisi zirimo nimwe mwenyine Abanyarwanda mushobora kubyemera mukabana nabyo. Nta wundi muntu wabyemera. Ni ikibazo gikomeye kandi mwanze guhindura.”

Icyo gihe yagaragaje ko guhabwa serivisi mbi ntuyivuge, aribyo bitiza umurindi abakabaye babihindura, bakumva ko nta kosa bakoze.

Byaba bisa nko kuvomera mu rutete, igihe cyose u Rwanda rwaba rwifuza gukuba kabiri amafaranga ubukerarugendo buzaba bwinjiza mu myaka itanu iri imbere, naho abatanga serivisi bo bakumva ubacyashye cyangwa ugaragaje ibitagenda ari umwanzi wabo.

Ukurikije ubutumwa bwatambutse munsi y’igitekerezo cya Kabagambe, ubona ko inzira ikiri ndende kandi ruri hose umugani w’Abanyarwanda. Birasaba kwikubita agashyi katari aka ‘Cira aha nikubite’, tukabwizanya ukuri ikibyimbye tukagikanda.

Ibyabereye muri Mont Huye Hotel bikwiriye kubera isomo izindi hoteli n'abatanga serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .